Musonera washakaga kuba Depite uhagarariye FPR-Inkotanyi urubanza rwe rwashyizwe mu muhezo

Elisée MUHIZI
3 Min Read

Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategetse ko iburanisha ry’ibanze ku byaha Musonera Germain, washakaga kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye FPR-INKOTANYI, ribera mu muhezo kubera umutekano w’abatangabuhamya.

Musonera Germain akekwaho icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cya Jenoside n’icyaha cya Jenoside.

Icyemezo cyo kumuburanisha mu muhezo Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwagifashe nyuma yo kumva ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwifuje ko iburanisha ry’ibanze ribera mu muhezo kubera umutekano w’abatangabuhamya b’abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ingingo bushingiraho zituma iburanisha ribera mu muhezo.

Buvuga ko hari n’inyandiko iherekeje iri tegeko bandikiye urukiko basaba ko iburanisha ry’ibanze ku byaha Musonera Germain akekwa gukora ryabera mu muhezo kugira ngo abatangabuhamya barindirwe umutekano.

Ubushinjacyaha buti: ”Turasaba urukiko ko rufata ingamba zo kurindira umutekano abatangabuhamya twabajije mu gihe cy’iperereza, ndetse tukifuza ko urukiko rwategeka ko mu iburanisha ibyo abatangabuhamya bavuga byagombye kubera mu muhezo.”

Urukiko rwahaye ijambo abunganizi mu mategeko ba Musonera, bavuga ko bashyigikiye ubusabe bw’Ubushinjacyaha kuko itegeko ribyemera.

Abungaira Musonera mu mategeko bavuga ko urukiko rugomba gusuzuma inzitizi zo kuba nta dosiye y’Ubushinjacyaha bafite, bakifuza ko iburanisha ry’ibanze ribera mu muhezo ritagomba kuba uyu munsi, ahubwo rigategereza ko babanza kubona dosiye yose uko iteye kugira ngo babone uko bunganira umukiliya wabo.

Me Ndaruhutse Janvier na mugenzi we Me Munyaneza Salton bunganira Musonera mu mategeko bagize bavuze ko urukiko rusuzuma ubusabe bwabo burebana no kuba nta dosiye ya Musonera, bafite kandi bagomba kugira uburenganzira kuri dosiye y’uregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko inzitizi abunganizi bagaragariza urukiko nta shingiro zifite kuko dosiye yose iri muri “System” ndetse ko bwagiye buyivuganaho n’abunganizi umunsi ku munsi. Bukavuga ko Urukiko rudakwiriye kubiha agaciro.

Uregera indishyi muri iri buranisha Me Bayingana Janvier avuga ko impamvu abatangabuhamya bagaragaje zumvikana kuko hari bamwe mu batangabuhamya batangiye gukorerwa ihohotera iburanisha ritaraba.

Ati: ”Iburanisha ry’uyu munsi nta we ryatunguye, twese abarebana na ryo tuzi ibikubiye muri dosiye Ubushinjacyaha bufite.”

Nyuma y’impaka zatwaye isaha irenga impande zose ziterana amagambo, hashingiwe ku mategeko, Urukiko rwahise rutegeka ko iburanisha ry’ibanze ribera mu muhezo rusaba abari baje gukurikirana iburanisha ko basohoka, hagasigara gusa Inteko iburanisha, Ubushinjacyaha, uregwa ndetse n’abunganizi mu mategeko.

Musonera Germain ushinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha, n’icyaha cya Jenoside yaje mu Rukiko yambaye impuzankano y’abagororwa aherekejewe n’abakozi ba RCS bane.

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abaturage benshi barimo abo mu muryango wa Musonera Germain, ndetse na bamwe mu barokokeye mu cyahoze ari Nyabikenke na Kabgayi.

Musonera Germain yafashwe n’Ubugenzacyaha mu kwezi kwa Kanama umwaka wa 2024, nyuma yo kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi.

Abari baje mu rubanza basabwe gusohoka uretse ababuranyi gusa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *