Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko izava mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), irishinja gushyigikira “ibitekerezo bicamo abantu ibice mu by’umuco n’imibereho”.
Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko icyo cyemezo cya Amerika “kirababaje” ariko “cyari cyitezwe”.
Icyo cyemezo ni cyo cya vuba aha cyane mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Perezida wa Amerika Donald Trump byo gucana umubano n’imiryango mpuzamahanga, nyuma yo gukura Amerika mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) no mu masezerano ku kubungabunga ibidukikije ya Paris, no kugabanya inkunga mu bikorwa by’ubutabazi bwo mu mahanga.
UNESCO ifite ibihugu binyamuryango 194 ku isi, ndetse izwi cyane ku gushyira ku rutonde imirage inyuranye yo ku isi.
Icyemezo cy’Amerika kizashyirwa mu bikorwa guhera mu Kuboza k’umwaka utaha wa 2026.
Iyi minisiteri yanavuze ko kuba UNESCO yarashyize Palestine mu banyamuryango bayo mu mwaka wa 2011, “biteje ikibazo gikomeye, binyuranyije na gahunda ya Amerika, ndetse byagize uruhare mu ikwirakwira muri uwo muryango ry’imvugo irwanya Israel”.
Umukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, yavuze ko ibyo bivugwa na Amerika “bitandukanye n’ukuri kw’ibikorwa bya UNESCO, by’umwihariko mu rwego rwo kwigisha jenoside yakorewe Abayahudi no kurwanya urwango ku Bayahudi”.
Yongeyeho ati “Iki cyemezo kinyuranyije n’amahame shingiro yo gukorana kw’ibihugu, ndetse gishobora kugira ingaruka mbere na mbere ku bafatanyabikorwa benshi bacu bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika — imiryango [abantu] ishaka ko ahantu handikwa ku Rutonde rw’Umurage w’Isi, Umujyi uhanga udushya, n’ubuyobozi bwa za Kaminuza [bukorana na UNESCO].”
Uwo mukuru wa UNESCO yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe witegura iki cyemezo cya Amerika, wongera ahantu hanyuranye ukura inkunga.
Yavuze ko ubu UNESCO ikura hafi 8% by’ingengo y’imari yayo muri Amerika.
Mu mwaka wa 2017, kuri manda ye ya mbere, Trump yakuye Amerika muri UNESCO ariko icyo cyemezo nyuma cyaburijwemo ku butegetsi bwa Joe Biden.
Ku butegetsi bwa Obama, mu mwaka wa 2011, Amerika yahagaritse inkunga ya miliyoni 60 z’amadolari mu nkunga yari yarateganyirijwe UNESCO.
Icyo gihe umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko Barack Obama, wari Perezida, yabitewe n’itegeko rya Amerika ribuza kohereza amafaranga nyuma yuko UNESCO ihaye ubutegetsi bwa Palestine ubunyamuryango bwuzuye.
Uyu muryango, ufite icyicaro i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa, washinzwe mu Gushyingo mu mwaka wa 1945.
Ni nyuma gato y’uko intambara ya kabiri y’isi irangiye, ukaba ugamije guteza imbera amahoro n’umutekano binyuze mu bufatanye ku isi mu burezi, ubugeni (ubuhanzi), ubumenyi n’umuco.
UMUSEKE.RW


