U Rwanda rwateye utwatsi Congo irushinja kujya i Doha gushyigikira AFC/M23

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read
Amb. Olivier Jean Pierre Nduhungirehe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungurehe, yamaganye ibyavuzwe na Minisitiri wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko Minisitiri w’umutekano Dr. Vincent Biruta yagiye mu biganiro by’i Doha muri Qatar gushyigikira umutwe wa M23.

Ku itariki ya 21 Nyakanga 2025, Minisitiri w’umutekano wa RDC, Jaquemin Shabani, wari mu bitabiriye ibiganiro by’i Doha yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa, avuga ko Minisitiri Vincent Biruta w’u Rwanda yagiye i Doha nk’umwe mu bari ku ruhande rwa AFC/M23, nkuko na we ubwe yabigiyemo nk’uhagarariye leta ya DR.Congo.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe mu kumwamagana, yasobanuye ko tariki ya 27 Kamena 2025, ubwo u Rwanda na RDC byahuriraga i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bagashyira umukono ku masezerano y’amahoro, umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga yasabye abahagarariye ibi bihugu ku mpande zombi, n’ibindi bihugu bigira uruhare mu biganiro ko bahurira kuri ambasade ya Qatar i Washington DC, kugira ngo baganire ku ntambwe ikurikiraho.

Ati: “Muri ibyo biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRCongo, uw’u Rwanda na Togo, umunyamabanga wihariye wa Amerika, Massad Boulos, Minisitiri wa Qatar yasabye impande zombi n’abashyigikiye amasezerano y’amahoro ya Washington kohereza intumwa zikurikirana ibiganiro by’i Doha, hashingiwe ku kuba izi gahunda zombi zuzuzanya.”

Avuga ko u Rwanda rwitabiriye ibi biganiro bivuye ku busabe bwa Qatar, kandi ko babibayemo nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’umuryango w’Africa yunze Ubumwe.

Ati “Ibi rero bitandukanye n’ibyo Minisitiri wa RDC Shabani yatangaje.”

Ibiganiro byabaye mbere ya tariki ya 21/07/2025 na byo ba Minisitiri Dr Vincent Biruta na Shabani bari babyitabiriye.

Minisitiri Jacquemain Shabani Lukoo Bihango we ngo ibiganiro abyitabira atari indorerezi kuko ashyigikira uruhande rwa leta ya Congo.

MUKWAYA Olivier /UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • CONGO yaretse URWANDA koko ko tudakeneye amatiku twe twifitiye ibyacu twunzu bumwe twaribohoye twashoboye guhagarika jonoside twikura ktngoyi ya m.r.n.d kdi turagahugu gato none igihugu kingana kuriya abarimo baryane ingoma ya gisekedi irananiranye ahaa mba .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *