Haringingo mu muryango ugaruka muri Kiyovu Sports

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Nyuma yo gutandukana na Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino, Haringingo Francis Christian ‘Mbaya’, ashobora kongera kubera Kiyovu Sports umutoza nyuma yo kuyivamo mu 2022.

Mu mwaka w’imikino 2021/2022, Haringingo yari umutoza wa Kiyovu Sports ndetse icyo gihe yayihesheje umwanya wa Kabiri n’amanota 65 nyuma ya APR FC yegukanye igikombe cya shamoiyona icyo gihe n’amanota 66.

Uyu mutoza ukomoka i Burundi, mu mwaka ushize w’imikino 2024/2025, yatozaga Bugesera FC ariko atandukana na yo mbere y’uko shampiyona irangira. Kuva ubwo, nta kandi kazi Mbaya yari afite.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, byagenze neza ndetse ko nta gihindutse ari we uzatoza iyi kipe mu mwaka w’imikino 2025/2026.

Uyu Murundi yageze mu Rwanda atoza Mukura VS ndetse ayihesha igikombe cy’Amahoro, ayivamo ajya muri Police FC, yavuyemo aza muri Kiyovu Sports mbere yo kujya muri Rayon Sports.

Uretse we kandi, undi uvugwa mu Urucaca ni Cédric Amiss wari wayisinyiye umwaka ushize ariko ntayikinire kuko itari yemerewe kwandikisha abakinnyi nyuma y’ibihano yari yafatiwe na FIFA.

Ubuyobozi bw’iyi kipe yo ku Mumeba, bukomeje gushaka ibisubizo by’ibibazo iyi kipe ifite ndetse amakuru avuga ko ku kigero cya 80%, bimaze gukemuka.

Haringingo Francis ashobora kongera kubera Kiyovu Sports umutoza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *