Mu karere ka Nyanza, abantu 26 bitabiriye ibirori by’ushinzwe umutekano banywayo ubushera [umusururu] ubagwa nabi, bajyanwa kwa muganga.
Byabaye ku cyumweru taliki ya 20 Nyakanga 2025, bibera mu Mudugudu wa Nyamitobo, mu kagari ka Kabuga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Bariya bose bari bagiye mu birori by’umubatizo w’umwana, birangira ubushera banyoye bubaguye nabi bajya kwivuza, mu bagiye kwivuza harimo na ba nyiri urugo, umugabo n’umugore we.
Abantu 25 muri bo bajyanwe ku Kigo nderabuzima cya Mweya, kiri mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza undi umwe yoherezwa ku bitaro bikuru bya Nyanza akaba akirwaye.
Abanyoye ikigage bo ntacyo babaye. Amakuru avuga ko bariya bose 25 bari bajyanywe kwa muganga basezerewe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio, yabwiye UMUSEKE ko bakibimenya, bahise bihutira kubwira abaturage ko uzi ko yanyoye ubwo bushera ajya kwa muganga akitabwaho hakiri kare.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza


