Muhanga: Umuturage yasanzwe amanitse mu mugozi

Elisée MUHIZI
1 Min Read

Mujejimana Libératha w’Imyaka 47 y’amavuko yasanzwe amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Byabereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gifumba, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gifumba Bikorimana Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu ry’uyu mubyeyi bayamenye saa saba za ku manywa babibwiwe n’umugabo wa nyakwigendera.

Gitifu Bikorimana avuga ko umugabo wa Mujejimana Libératha yahise atabaza barahurura bahageze, basanga uyu mubyeyi amanitse mu mugozi mu cyumba bararamo.

Ati ”Twasanze amanitse yarangije gupfa, kandi nta gikomere yari afite kigaragaza ko yaba yakubiswe cyangwa yarwanye no kwivanamo uwo mugozi.”

Gitifu avuga ko mu ngo zifitanye amakimbirane urugo rw’uyu mubyeyi rutarimo, kuko atari ku rutonde rw’imiryango ibanye nabi.

Bikorimana avuga ko batabaje RIB kugira ngo ize gukora iperereza. Umurambo wa Mujejimana Libératha wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *