Hoteli Château le Marara yashyizweho ingufuri

NDEKEZI Johnson
2 Min Read

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwahagaritse by’agateganyo ibikorwa bya Hoteli Château le Marara nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko yakoraga itabifitiye uburenganzira.

Iyi hoteli iherereye mu Karere ka Karongi, ni imwe mu zavugishije benshi kubera uburyo yubatswemo buteye amabengeza ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Nanone, iyi hoteli iherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru nyuma y’uko bamwe mu bayigana bayikoreyemo ubukwe, ibirori bigasozwa n’amarira bayishinja serivisi mbi.

Ni mu gihe ubuyobozi bw’iyi hoteli nabwo bwaciye umuvuno bwo kuvuguruza ibyo bwashinjwaga, ndetse bunatanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Izo rwaserera no kwitana ba mwana kuri izo mbuga byatumye RDB itunga itoroshi rirerire ku mikorere y’iyo hoteli.

Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko Hoteli Château le Marara ikora nta byangombwa ifite, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.

Itangazo rya RDB ryo ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, rishimangira ko guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, Hoteli Château Le Marara itemerewe kongera gukora.

Rigira riti: “Gukomeza ibikorwa nyuma y’iyi tariki bizafatwa nko kwica amategeko Igihugu kigenderaho, bishobora kuvamo ibihano bikomeye.”

Uru rwego ruvuga ko icyo cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ingingo z’iryo tegeko zirimo iya 5, 20 na 29 ziteganya ko buri kigo gikora mu rwego rw’ubukerarugendo kigomba kugira uruhushya rwemewe rwo gukora zikanaha RDB ububasha bwo guhagarika cyangwa gufunga ibigo bitabyubahiriza.

Iyi hoteli iri mu ziteye amabengeza mu Rwanda izongera gufungura imiryango ari uko imaze kuzuza ibisabwa, ihabwe uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse ikanubahiriza byuzuye ibisabwa n’amategeko.

RDB yibukije abantu bose bakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu ko kugira uruhushya rwemewe rwo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo biteganywa n’itegeko.

Uru ruhushya rugaragaza ko ibikorwa byujuje ibisabwa by’ibanze bijyanye n’umutekano, serivisi nziza n’imikorere, hagamijwe kurinda ababagana ndetse no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo muri rusange.

Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwahamije ko ruzakomeza kurengera ubunyangamugayo, umutekano n’ubunyamwuga mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu mu Rwanda.

INKURU YABANJE……

Rurageretse hagati ya Hotel Château le Marara n’abageni “yareze ubuhemu”

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Abanze kwishyura bageze kubyo bashakaga kuva iyi Hôtel ifungura RDB yabaga he! bali batarumva ko iyo Hôtel itabaho! birashoboka se ko Hôtel igira uburangare bwo gufungura ntabyangombwa !! birashoboka se RDB imenye ko iyo Hôtel ibaho aruko hali abayiteguje ko ibishyuje bayigeza kure cyangwa wali umugambi wogukorera ubukwe muli Hôtel yegeranye niyawe halibyo ushaka kugeraho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *