Bwa mbere igiterane ‘Africa Haguruka’  kigiye kubera hanze y’u Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Ku nshuro ya Mbere, igiterane cy’ububyutse cyiswe ‘Africa Haguruka’, cy’ Itorero Zion Temple Celebration Center rya Apôtre Dr Paul Gitwaza, kigiye kubera hanze y’u Rwanda, kikazaba ku nshuro ya 26.

Ni igiterane kizahuriza hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, baba hirya no hino muri Afurika n’ahandi , kikazabera i Abidjan, mu murwa Mukuru wa Côte d’Ivoire.

Iki giterane kizibanda ku misozi irindwi, kizitabirwa n’abakozi b’Imana baturutse mu bice bitandukanye by’isi bagera kuri 20.

Mu bazigisha b’ingenzi barimo  Apostle Dr. Paul Gitwaza, Apostel Mohammed Sanogo wo muri Côte d’Ivoire na Pastor Georges Amoak wo muri iki gihugu.

Kizaba kirimo kandi Dr Philip IGBINIJESU na Apostle Yemi Adefarasin, bo muri Nigeria, Apostel Victor MOKGOTLHOA wo muri Afurika y’Epfo.

Biteganyijwe ko inyigisho zibanda ku misozi irindwi(Uburezi, ubucuruzi ,umuryango,Idini, Politiki ,imyidagaduro n’itangazamakuru)  zizatangira kuva tariki ya 4-8 Kanama 2025, zikazabera muri  ‘l’Église VASES D’HONNEUR Centre Kodesh,’ guhera saa tatu za mu gitondo.

Ni mu gihe ibiterane by’ububyutse byo bizatangira kuva tariki ya  7 -10 Kanama 2025, bibera muri Sitade nkuru y’Igihugu cya Côte d’Ivoire,Félix-Houphouët-Boigny,  saa kumi z’umugoroba.

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr Paul Gitwaza uyobora Itorero Zion Temple Celebration Center yagize mu 2000, rigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Kuki kigiye kubera hanze y’uRwanda ?

Ubusanzwe iki giterane cyaberaga mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali .

Ubuyobozi bw’Itorero rya ZionTemple Celebration Center, bwabwiye UMUSEKE  ko impamvu bwahisemo kujyana iki giterane hanze y’uRwanda  ari uko umushumba Mukuru w’iri torero,Dr Paul Gitwaza, atangira iyerekwa ry’iki giterane ari uko yifuzaga guhagurutsa umugabe wose wa Afurika muri rusange.

Bwagize buti “Imana yaganirije Intumwa Paul Gitwaza ko hageze ko Africa Haguruka izagenda ibera mu bindi bihugu bya Africa, iyerekwa rikagera mu bihugu byose, kizagenda gikomeza kubera mu bihugu bitandukanye bya Africa.Nibwo kuri iyi nshuro ya 26,muri uyu mwaka kigiye kubera i Abidjan muri Côte d’Ivoire muri sitade nkuru y’Igihugu .”

Bwa mbere Africa Haguruka igiye kubera hanze y’u Rwanda

TUYISHIMIRE Raymond

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *