Rutahizamu, Ukwishaka Zawadi wari umaze imyaka ibiri muri APR Women Football Club, yamaze gusinya amasezerano muri AS Kigali Women Football Club.
Mbere y’uko umwaka w’imikino 2025/2026 utangira, amakipe y’abagore yo mu cyiciro cya mbere, akomeje kwitegura, adafite abatoza ni bo yahereyeho ashaka mu gihe izifite abakinnyi zatakaje, zikataje zishaka abandi.
Muri AS Kigali WFC n’ubwo bacecetse ariko nta bwo bicaye ubusa. Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko iyi kipe yamaze kugura Ukwishaka Zawadi wakiniraga APR WFC. Uyu mukobwa ukina mu gice cy’ubusatirizi, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Zawadi ni umwe mu beza bari mu ikipe y’Ingabo, cyane ko ubwo bazamukaga umwaka ushize, yari yarayitsindiye ibitego 29 harimo na bitatu yatsinze ku mukino wa nyuma wabasheje igikombe cya shampiyona cy’Icyiciro cya Kabiri.
Uretse uyu kandi, undi mukinnyi iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali yamaze kugura, ni Uwase wari umunyezamu wa Fatima WFC yamanutse mu cyiciro cya Kabiri. Uyu kandi ni we wari umunyezamu wa mbere ubwo Forever WFC yazamukaga mu cyiciro cya mbere mu 2024.




UMUSEKE.RW


