Perezida Kagame yazamuye mu ntera Madamu Uwase Alice

TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yagize Madamu Alice Uwase, Umuyobozi Mukuru  w’Urwego rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda.

Ni ibikubiye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Iri tangazo rivuga ko “ Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya repubulika y’uRwanda, cyane cyane  mu ngingo yaryo ya  112, none kuwa 18 Nyakanga 2025, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagize Madamu Alice Uwase ,Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz.”

Madamu Uwase Alice yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (Rwanda Mines, Petroleum and Gas Board – RMB) kuva ku itariki ya 14 Kamena 2024.

Mbere y’izi nshingano, Uwase yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Ubucukuzi n’Ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro, peteroli na gazi muri uru rwego.

Yabaye umuyobozi w’umushinga w’ubucukuzi muri Ngali Minining Company.

Uwase asimbuye kuri uyu mwanya Francis Kamanzi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *