Cricket: U Rwanda rwatangiye nabi muri TRI-Nations Series

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo y’umukino wa Cricket, yatsinzwe na Bahrain umukino wa mbere mu irushanwa riri guhuza Ibihugu bitatu mu Rwanda rya “TRI-Nations Series 2025.”

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo mu Rwanda hatangiye irushanwa mpuzamahanga rya Cricket rizwi nka TRI-Nations Series 2025.” Ni irushanwa riri guhuza ibihugu bitatu birimo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Malawi na Bahrain iryitabiriye bwa mbere.

Mbere yo gutangira mukino, ikipe y’igihugu ya Bahrain ni yo yatsinze ‘Toss’ cyangwa gutombora ukubita udupira [ku-battinga] cyangwa gutangira ijugunya udupira [ku-bowling].

Bahrain yahise ihitamo gutangira ikubita udupira [bowling] ari na ko ibuza u Rwanda gushyiraho amanota menshi. Bivuze ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatangiye ikubita udupira.

Igice cyambere cyarangiye u Rwanda rushyizeho amanota 102 muri overs 19 n’udupira tune, mu gihe Bahrain yasohoye abakinnyi bose b’u Rwanda (All out).

Igice cya kabiri cyatangiye Bahrain ihabwa amahirwe menshi yo gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Nta bwo byasabye ko hakinwa “Overs” zose kuko muri 17 n’udupira tubiri bari bamaze gushyiraho amanota 105. U Rwanda rwari rwabashije gusohora abakinnyi babiri gusa ba Bahrain.

Umukino warangiye, Bahrain ibonye intsinzi ku kinyuranyo cya wickets umunani. Ejo hateganyijwe imikino irimo uzahuza Malawi na Bahrain Saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo mu gihe Saa saba na 15 z’amanywa, Malawi izongeraho u Rwanda.

Ku rutonde ngarukakwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 61, Bahrain ikaba iya 26 mu gihe Malawi iri ku mwanya wa 52 ku Isi [ICC].

Bahrain yatangiye neza irushanwa “Tri-Nations Series 2025”
Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu bitatu
Uko gahunda y’imikino y’irushanwa, imeze
Irushanwa riri kubera ku kibuga mpuzamahanga cya Gahanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *