Gakenke: Mu Karere ka Gakenke, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwihanangirije abiyise ‘Abatalibani’, bijanditse mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, babwirwa ko ibyo bakora bihanwa n’amategeko.
Ni ubutumwa bahawe binyuze mu bukangurambaga bukorwa na RIB bwo kurwanya ibyaha bihungabanya ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka.
Muri ubwo bukangurambaga, bamwe mu baturage basanzwe bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bavuze ko byari ngombwa ko baganirizwa ku mategeko abareba.
Ngendambizi Isaï yagize ati” Muri ibi biganiro twungukiyemo byinshi, nko kwita ku bwishingizi, kwambara imyambaro yabugenewe irimo no kwambara mu matwi ibiturinda urusaku, hari aho bitubahirizwaga ariko ubu tugiye kubisaba abakoresha bacu dukore tubifite kuko amategeko abitwemerera”.
Baransengera Andre Didas yavuze ko bamenye ko umukozi atemerewe kwibikira amabuye y’agaciro ko kandi abakoresha babo batehetswe kubaha ubwishingizi.
Ati “Abakoresha bacu bakwiye kubyitaho kuko hari n’abakuramo indwara zidakira ntibagire icyo bamarirwa.”
Umukozi wa RIB ukora mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, asaba abagikora ubucukuzi butemewe kubireka kuko habamo ibyaha bifite ibihano biremereye.
Yagize ati” Mu nshingano za mbere tugira habamo gukumira ibyaha no kubirwanya, tukabaha amakuru ku miterere yabyo kugira ngo mubyirinde, aha rero twabakanguriraga kwirinda ibyaha bihungabanya ibidukikije, birimo n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe”.
Akomeza agira ati:” Twumvise ko harimo n’abiyita Abataribani n’abandi, twese hamwe ni inshingano zacu kurwanya ibi bikorwa kuko bibamo ibyaha bihanishwa ibihano biremereye, tubirwanye kimwe n’ibindi byaha by’inzaduka bikigaragara”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gucukura amabuye y’agaciro Gaz na peterori ushinzwe ubugenzuzi, Bagirijabo Jean D’Amour, yibukike abakora ubucukuzi ibyo bakwiye gukurikiza kugira ngo birinde kugongana n’amategeko.
Yagize ati” Ubucukuzi bukorwa n’umuntu ubyemerewe gusa kabone n’ubwo yaba ari mu isambu yawe nabyo ubisabira uruhushya mu gihe wujuje ibisabwa ukabihabwa, n’umushoramari ukorera mu isambu yawe mukumvikana ku ngurane cyangwa ubukode, yanarangiza akazasubiranya aho yacukuye”.
Muri ubu bukangurambaga kandi abantu biyise Abatalibani bakora ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko bihanangirijwe bibutswa ko amategeko atazabajenjekera.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko “Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha ku buryo iyo agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”


JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gakenke


