Nyuma y’imyaka isaga 18 Iserukiramuco ry’urubyiruko ryahoze ryitwa “Sprite Streetball” ubu rikaba ryarahinduriwe izina aho ubu ryitwa “Kigali Steetball Festival”, rigiye kongera kubera mu Rwanda.
Kuri uyu wa Kane, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje itangazamakuru ry’imikino n’iry’Imyidagaduro ndetse na Kamatali Murenzi uzwi nka “MC Murenzi” mu myidagaduro.
Ni ikiganiro cyari kigamije gusobanura aho imyiteguro y’iri Serukiramuco, igeze, cyane ko itegerejwe na benshi nyuma y’uko ryaherukaga kuba mu 2007. Bivuze ko ryari rimaze imyaka 18 ritaba.
MC Murenzi ubwo yasobanuraga byinshi kuri iki gikorwa giteganyijwe kuzaba tariki 19-20 Nyakanga, yavuze ko Ingengo y’Imari ya cyo imaze gutangwa n’andi atagenywa muri rusange, angana na miliyoni 42 Frw. Aya arimo amafaranga yahawe abahanzi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco, gukodesha aho rizabera [Petit Stade] n’ibindi byose biteganywa kugira ngo bizegende neza.
Murenzi abicishije muri Sosiyete ye, UNIK MM Innovation, isanzwe izwiho gutegura ibirori n’ibikorwa bindi bitandukukanye, yavuze ko yateguye “Kigali Street Festival” kugira ngo ibe urubuga rwo gufasha urubyiruko kubona aho ruhugira muri ibi biruhuko ndetse rubonemo n’akazi.
Yavuze ko ari umwanya mwiza wo kubona aho urubyiruko rusohokera, bikarufasha kwirinda izindi ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge ariko ikirenzeho ari uko ruzanabonamo akazi.
Hazakinwa Basketball ya batatu kuri batatu. Muri iri rushanwa buri kipe izaba ifite abakinnyi bane, batatu bakina n’umwe w’umusimbura. Hazakinwa kandi Basketball y’umwe kuri umwe. Iyi mikino izakinirwa mu kibuga kimwe kizaba kigabanyijemo Kabiri.
Kugira ngo haboneke amakipe azahatana, habanje kwiyandikisha 16, habaho gutoranya maze hasigaramo umunani azahatana. Buri kipe izatanga indi kuzuza amanota 21 ni yo izaba ibonye intsinzi. Umukinnyi uzakora amakosa atatu, ikipe ye izahita isezererwa.
Hazaba kandi harimo ikindi gice cy’umuziki aho bazaba barushanwa [dance battle]. Hamaze kwiyandikisha amatsinda 20 azaba ahatanye muri iki gice cy’abana bato babyina. Bazarushanyirizwa mu kibuga cya Basket.
Hari kandi igice cy’abazahatana mu kuririmba [free style]. Hazajya hashyirwamo injyana runaka hanyuma urushanwa ayiririmbiremo. Uzatsinda azahembwa gukorerwa indirimbo.
Hazabaho kandi gutahana kw’abavanga imiziki [Djs], bamaze kuba 11. Abakora za dunks na bo bazahatana ndetse n’abatsinda amanota atatu bazahatana mu cyiciro cya bo.
Mu rwego rwo kuzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco, hazaba hari abahanzi barimo Bushali, Bulldog, B-Trey, Ange Umutoni na Trizzie 96. Aba Djs bazaba bavanga imiziki barimo Dj Pyfo n’abandi.
Kwinjira byagizwe 5000 Frw ahasigaye hose na 15000 Frw ku bifuza kuzicara hasi hafi y’ikibuga. Ibi birori ubusanzwe byategurwaga na Contact FM ariko MC Murenzi yavuze ko biciye mu mategeko, yahawe uburenganzira bwo kongera kubitegura.
Ku bijyanye n’ibihembo, havuzwe ko ikipe izegukana irushanwa muri 3×3, izahembwa ibihumbi 800 Frw, uzegukana irushanwa muri 1×1, azahembwa ibihumbi 200 Frw. Uzahiga abandi mu gukora dunks no gutsinda amanota atatu, nawe azahembwa ibihumbi 200 Frw.





UMUSEKE.RW


