Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2025/2026, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club, yaguze myugariro w’ibumuso, Ihirwe Regine wakiniraga APR Women Football Club.
Iyi kipe yamaze gutangira imyitozo, ikomeje gutekereza abakinnyi yagura ngo baze kongera imbaraga abasanzwe bahari. Ihirwe Regine bivugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Gikundiro.
Regine usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso inyuma, aje ahasanga Uwanyirigira Sifa usanzwe ufite umwanya ubanzamo kuri uwo mwanya.
Aje mu ikipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ya Cecafa yo gushaka ikipe izahagararira aka Karere muri CAF Women’s League.
Amakuru yandi UMUSEKE wamenye, avuga ko Rayon Sports WFC ikiri ku isoko aho ihanze ijisho ku bandi bakinnyi barimo umunyezamu wa Forever WFC, Umutoni Laissa, myugariro w’iburyo wa AS Kigali WFC, Aline, Umwaliwase Dudja ukina mu busatirizi muri AS Kigali WFC na Audreille ukina mu gice cy’ubusatirizi muri Police WFC.


UMUSEKE.RW


