Umunyamakuru Uwase Alliah yaterewe ivi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi
2 Min Read

Uwase Alliah ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri AS Kigali, yambitswe impeta n’umukunzi we, Buanga Pilote utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamusabye kuzamubera umugore.

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, ni bwo Buanga Pilote utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yambitse impeta umukunzi we, Uwase Alliah usanzwe ashinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri AS Kigali, amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano.

Uyu muhango wabereye muri Ndaru Luxury Hotel. Indi mihango ijyanye no gusaba no gukwa, iteganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka. Ni nyuma y’imyaka itatu bamaze bari mu munyenga w’urukundo.

Mu kiganiro kigufi, Alliah yagiranye na UMUSEKE, yavuze ko impamvu yahisemo kwemera gukomezanya ubuzima na Buanga, ari uko ari umugabo uzi gufata inshingano uko bikwiye.

Ati “Namuhisemo kuko ari umugabo uzi gufata inshingano kandi arankunda cyane, anyitaho.”

Uwase asanzwe azwi mu gice cy’itangazamakuru, cyane ko ari umwe mu bakobwa bazwiho kumenya gufata no gutunganya amafoto n’amashusho. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo IGIHE n’ibindi.

Buanga na Alliah nyuma yo kwemeranya kuzabana nk’umugore n’umugabo
Buanga yashyize ivi hasi asaba Alliah kuzamubera umugore
Ati ndabyemeye
Barebanaga akana ko mu jisho
Bombi bagaragarizanyije ko bishimye
Uwase na Pilote bamaze imyaka itatu mu rukundo
Alliah asanzwe ari umukobwa uzi gufata no gutunganya amafoto n’amashusho
Ni akazi akunda
Bombi bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *