Itsinda ry’abantu baturutse muri Amerika, bakaba bakora ibikorwa birimo kwishyurira amafaranga y’ishuri abana batishoboye, ryoroje inka za kijyambere abaturage bo mu miryango ine ikennye mu karere ka Kamonyi.
Iki gikorwa cyo koroza abo baturage bane cyabereye mu Murenge wa Rugarika Akarere ka Kamonyi. Bamwe mu borojwe ayo matungo bavuga ko kuva bashinga ingo nibwo bwa mbere bagiye gutunga inka.
Ntibakunze Yvonne wo mu Mudugudu wa Mpungwe Akagari ka Masaka mu Murenge wa Rugarika, avuga ko ashimira abamworoje kuko byamugoraga kubona ifumbire cyangwa amata yo guha abana be.
Ati: ”Ndashimira ubuyobozi bw’Akarere kacu kubera ko bwanshyize ku rutonde rw’abahabwa inka.”
Nikomeze Mathias avuga ko yahoraga asenga Imana ngo izamuhe ubushobozi bwo kugura inka, none iki cyifuzo kirasubijwe mu myaka myinshi yari amaze abisaba.
Ati: ”Ndashimira abantekereje, kuba bampaye inka ifite agaciro kangana gutya.”
Ndatabaye Maurice umuyobozi w’itsinda ryaturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko abo bafatanya umurimo yabagejejeho igitekerezo ko bakusanya ubushobozi bagatera inkunga Abanyarwanda kuko ari igihugu cye babyakira neza.
Ati: ”Twahereye ku gikorwa cyo kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri (Minerval) cyane abakomoka mu miryango itishoboye.”
Ndatabaye avuga ko kwishyurira abanyeshuri amafaranga y’ishuri basanzwe babikorera mu Mujyi wa Kigali.
Ati: ”Twasanze ari ngombwa ko kwagura amarembo tukajya no mu Turere tw’icyaro, tuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi.”
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu Karere ka Kamonyi, Mukiza Justin yabwiye UMUSEKE ko iri tsinda ribimburiye abandi bafatanyabikorwa guha abaturage inka mu ntangiriro z’uyu mwaka w’ingengo y’imali wa 2025-2026.
Ati: ”Aba duhereyeho bari basanzwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.”
Mukiza avuga ko bateganya gutanga inka 900 muri iyi gahunda ya Girinka mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imali urangira.
Uyu Muyobozi avuga ko babanje gukora igenzura kuri iyi miryango igiye guhabwa inka hagamijwe kureba aho ubwatsi bw’ayo matungo buzava.
Kuva gahunda ya Girinka itangizwa n’Umukuru w’Igihugu, ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bumaze guha abaturage batishoboye inka zirenga 12,000.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi.


