KIGALI: Umujyi wa Kigali watangaje ko, nk’uko ikoranabuhanga risanzwe rikoreshwa mu gutahura abubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hagiye gukoreshwa indege zitagira abapilote (drones) mu kumenya abihagarika mu muhanda, amafoto yabo akazajya ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ibyo byemejwe na Emma-Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na Isango Star TV.
Yavuze ko bari gushyiramo imbaraga nyinshi mu gukaza isuku, kimwe nk’uko byakozwe mu kurwanya imyubakire y’akajagari.
Ati: “Isuku turimo kuyishyiramo imbaraga zikomeye cyane, nk’uko twabigenje mu kurwanya imyubakire y’akajagari. Mu buryo turi kubishyiramo imbaraga, hakaba harakwiye kuza uburyo bwo gukoresha amashusho ya satellite.”
Akomeza agira ati “Mu gihe ukoze iryo bara [kwihagarika ku muhanda], Drone izajya igufotora tukakubona n’isura yawe byanaba ngombwa isura yawe tugashaka n’ahantu twayitanga tukajya twerekana abantu bafashwe bakora ibyo bintu ku muhanda.”
Yavuze ko ubusanzwe umuntu ufatwa akora ibikorwa bikurura umwanda mu Mujyi wa Kigali, acibwa amande y’ibihumbi icumi, ashobora kwiyongera bitewe n’ibikorwa byakozwe mu gihe ari ukora ibikorwa by’ubucuruzi.
Yavuze ko hari abashobora kubona ayo mafaranga y’amande ari make, bityo hakaba hateganyijwe kuyongera kugira ngo ajyane n’urwego rw’ahandi.
Ati ” Turimo tunareba uburyo ayo mafaranga ashobora kuba yakongerwa.”
Yahakanye ko mu Mujyi haba habuze ubwiherero, ashinja abagabo kuba aribo benshi bihagarika ku mihanda kurusha abagore.
Mu kwezi kwa Kamena 2025, Umujyi wa Kigali waguze imodoka ikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye mu bice bitandukanye by’umujyi.
Icyo gihe watangaje ko iyo modoka izajya yifashishwa mu gusukura imihanda ya kaburimbo yanduye, ikoresheje ibiroso n’ikoranabuhanga ryihariye ryubatswe muri yo.
Umujyi wa Kigali ukomeje kuba icyitegererezo muri Afurika mu bijyanye n’isuku, ukaba uhora wihariye imyanya y’imbere ku ntonde zitandukanye.
Mu mwaka wa 2023, Kigali yaje ku mwanya wa mbere mu mijyi 30 yakozweho ubugenzuzi ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu mijyi igezweho.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW



muraho? ariko mbona umujyi wakigali waribagiwe gutenya ubwiherero
kubyapa abagenzi bategeraho imodoka: nka KACYIRU CG KWA LANDO ,RWANDEX nahandi
Nonese umugi wa Kigali ufite uburenganzira bwo gushyira umuntu ku karubanda bitemejwe n’urukiko cg ngo bibe itegeko ryatowe?
Buri wese azajya ahimba itegeko akubite aho.
Ngaho umujyi wa kigali murwego rwokunoza isuku mwubake ubwiherero kumihana cyane cyane aho abagenzi bategerereza imodoka,uzafatwa yihagarika kuruhande azireba azahanwe
Muraho. Isukunibyo hose iturange.ark umujyiwa kigali uzatwubwacyire ubwiherero mubyapa.mutibajyiwe munsiyicyiraro kucyinamba nacyiriya cyo mukanogo.murakoze.