Nduhungirehe yasohoje ubutumwa bwa Perezida Kagame muri Tchad

TUYISHIMIRE RAYMOND
1 Min Read

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashyikirije Maréchal Mahamat Idris Déby Itno wa Tchad ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Muri Tchad Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

U Rwanda na Tchad ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’amasezerano y’ubufatanye agamije gukomeza gusangira ubunararibonye no gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zirimo amahirwe hagati y’ibihugu byombi.

Muri Werurwe  2022 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari

Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe mu 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *