Nyuma yo gusimburwa ku mwanya w’Ubunyamabanga Buhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu Jean François Regis, aravugwa nk’ushobora kuzaba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, muri manda nshya.
Uko iminsi ishira, ni ko havugwa amazina atandukanye ashobora kuzavamo rimwe rizayobora Ferwafa mu myaka ine iri imbere. Ni mu gihe kandi habura iminsi ibiri ngo kwakira amadosiye y’abakandida biyamamariza uyu mwanya, bisozwe kuko biteganyijwe ko bizasozwa tariki ya 19 Nyakanga 2025.
Izina rindi ryavuzwe mu ashobora kwicara ku ntebe yo kuyobora iri shyirahamwe, ni Uwayezu Jean François Regis wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu mezi asaga umunani ashize.
Regis wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru muri Ferwafa kuva 2018-2021, yanabaye Visi Chairman wa APR FC ndetse agirwa Umuyobozi Mukuru muri Simba SC ariko mu Ugushyingo 2024 atandukana na yo.
Uwayezu kandi, yahoze ari umutoza w’abato mu makipe ashamikiye kuri APR FC kuko afite licence C-CAF.

UMUSEKE.RW


