Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Rurangirwa Wilson uzwi cyane nka Salongo igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Rurangirwa yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke, ariko urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha kimwe gusa.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wiyitaga umupfumu ukomeye yavugaga ko avura indwara zitandukanye, agakoresha YouTube mu kwamamaza “ububasha” ngo bwo gusubiza ibintu byibwe, bikamuhesha icyizere mu baturage no guhabwa amafaranga.
Raporo y’ubushinjacyaha ivuga ko ayo mafaranga yayaguramo ibibanza n’inzu zigeretse ndetse akayakoresha mu bikorwa by’ubugiraneza bigaragarira abantu, birimo kubaka imihanda no gufasha abatishoboye.
Nubwo we yabihakanye, akavuga ko umutungo we wavuye muri Uganda aho afite ikigo gikomeye gikora isambusa n’amandazi, urukiko rwemeje ko ibimenyetso bimuhamya uburiganya bifatika.
Salongo yaburanye avuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite, akemeza ko abamuganaga ari abantu bari bamuzi, bazi ibyo akora, uwo ari we n’icyo abamariye.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso, urukiko rwanzuye ko ahanishwa imyaka itatu y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Rwategetse kandi ko Salongo yishyura indishyi z’akababaro abari bamureze barimo ugomba guhabwa ibihumbi 550 Frw, uzahabwa ibihumbi 670 Frw n’uzahabwa 915 Frw.
Rwategetse kandi ko ibyafatiriwe birimo amagi, impu, uducuma, ibisimba n’ibikombe birimo imiti n’ibindi byifashishwaga mu gukora ibyaha bigomba kwangizwa.
Urukiko rwanategetse ko Rurangirwa asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.
Salongo kuri ubu afungiwe mu Igororero rya Bugesera guhera ku wa wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Salongo afite iminsi 30 yo kujuririra icyo cyemezo uhereye igihe cyasomewe mu gihe ataba yaranyuzwe n’imikirize y’urubanza.
UMUSEKE.RW


