Ihuriro ry’abayobozi bashingiye ku muco muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryareze mu rukiko Inama Nkuru y’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika mur icyo gihugu, n’Idini rya Christ muri Congo.
Ku wa Gatatu tariki 16 Nyakanga, 2025 ihuriro ry’abayobozi bashingiye ku muco (Alliance des autorités traditionnelles et coutumières pour le Grand Congo, AATCC) ryajyanye ikirego ku rukiko Rusesa imanza rurega iriya nama y’Abasenyeri (CENCO) n’Itorero’Église du Christ au Congo, ECC kwiha ububasha bidafite.
Abayobozi ba gakondo muri Congo Kinshasa bashinja CENCO na ECC gutangiza inzira igamije amahoro muri icyo gihugu, abayobozi ba Gakondo bakavuga ko ububasha bafite izi nzego bareze zabwihaye.
Mu bihe bitandukanye Abayobozi ba Gakondo bahuye na Perezida Antoine Felix Tshisekedi baganira ku miyoborere y’igihugu, no kugira ngo Congo ibone amahoro.
Ku rundi ruhande urwego rwa CENCO na ECC na bo bahuye na Perezida Felix Tshisekedi, ni na we bavuga ko yemeye inzira barimo yo gushakira Congo amahoro binyuze mu biganiro bihuza impande zose.
CENCO na ECC bagiye mu bihugu bitandukanye, banageze i Goma bahura na Corneille Nangaa uyoboye AFC/M23 baganira ku buryo igihugu cyabona amahoro arambye.
UMUSEKE.RW


