Minisiteri ya Siporo yabonye Umunyamabanga Uhoraho mushya

HABIMANA Sadi
1 Min Read

Biciye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Gatatu, Candy Basomingera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Uwayezu Jean François Regis.

Nyuma y’amezi asaga umunani, Uwayezu wari Umunyamanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yakuwe kuri uwo mwanya.

Uyu yasimbuwe na Candy Basomingera wari Umuyobozi Mukuru mu Ikigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo Bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau).

Mu Ukuboza umwaka ushize, ni bwo muri iyi Minisiteri habayemo impinduka maze Nelly Mukazayire wari Umunyamabanga Uhoraho agirwa Minisitiri wa yo asimbuye Nyirishema Richard wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Icyo gihe Rwego Ngarambe wari Umuyobozi wa Siporo muri iyi Minisiteri, yagizwe Umunyamabanga wa Leta.

Candy Basomingera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
Uwayezu Jean François Regis ntakiri Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *