BUGESERA: Mu kiyaga cya Mirayi, mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, hatashywe ubwato bwiswe Amarebe Cycle Boat Tours, bwakozwe n’Inkeragutabara.
Ubu bwato bwatashywe ku wa 16 Nyakanga 2025 mu birori byitabiriwe n’abayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj. Gen. Alex Kagame, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera.
Inzego zitandukanye zemeje ko ubu bwato buziye igihe mu kongera ibikorwa by’ubukerarugendo mu Karere ka Bugesera, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku mazi.
Mutabazi Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, yashimiye Inkeragutabara ashimangira ko ibikorwa byazo bifasha kuzamura imibereho y’abaturage.
Yabashimiye by’umwihariko kuri ubu bwato bushya bufite agaciro ka miliyoni 40 Frw, avuga ko buzarushaho guteza imbere ubukerarugendo mu Karere ka Bugesera.
Guverineri Pudence Rubingisa yavuze ko ubuyobozi buzahora bufatanya n’Inkeragutabara mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mikino yo mu mazi.
Ati: “Ibi biyaga tugomba kubibyaza umusaruro hakabaho na siporo yo mu mazi bikagera no ku rwego mpuzamahanga.”
Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj.Gen. Alex Kagame, yagaragaje ko bafite gahunda yo gukora ubwato bwinshi nk’ubu bwatashywe.
Yagaragaje ko ubu bwato bukazafasha abaturage ndetse n’abandi bifuza gusura ibice bitandukanye mu Karere ka Bugesera n’ahandi; cyane cyane bakoresheje ubwato bwa Siporo.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


