Guverinoma ya Uganda yageneye imodoka nshya abayobozi ba gakondo

Ange Eric Hatangimana
2 Min Read

Muri iki gihe Perezida Yoweri Museveni ashaka kuyobora Uganda mu yindi manda, igihugu kirakora ibishoboka ngo yongere icyizere mu baturage be. Guverinoma yageneye imodoka nshya zihenze abayobozi ba gakondo.

Uganda itandukanye n’u Rwanda na bimwe mu bihugu bya Africa mu rwego rw’imiyoborere, ho buri bwoko bugira abayobozi babwo “Cultural leaders”, ahandi bafite abami bategeka aho bimitswe bakabangikana n’abategetsi ba Repubulika.

Guverinoma ya Uganda binyuze muri Ministeri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’abaturage, yatangije gahunda yise iyo kuzamura abayobozi ba gakondo “Traditional Leaders Enhancement Programme”, ivuga ko ari igikorwa cyiza cyo guha ubushobozi inzego zishingiye ku muco mu gihugu hose.

Mu birori byabereye i Kampala, abayobozi b’iriya Ministeri bavuga ko kimwe mu bikorwa biteganyije ari ugutanga imidoka zigezweho ku bayobozi ba gakondo.

Abayobozi ba Minisiteri bavuga ko iyi gahunda igamije gufasha abayobozi bashingiye ku muco kubongerera ubushobozi bwo kugera ku bantu babo, guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, no gusigasira umurage ushingiye ku mico itandukanye y’abatuye Uganda.

Ministeri y’Uburinganire, Umurimo n’Iterambere ry’abaturage, Hon. Betty Amongi yavuze ko uruhare rw’abayobozi bashingiye ku muco ari ingenzi mu muryango, no guteza imbere imibereho y’abaturage.

Ati “Gahunda ntabwo ishingiye gusa ku modoka; ni uguha agaciro uruhare rukomeye inzego zishingiye ku muco zigira mu kubaka ubumwe n’ibiranga igihugu.”

Izi modoka ngo zizafasha abayobozi bashingiye ku muco kujya mu bikorwa bitandukanye nko gukemura amakimbirane, gutanga inyigisho zishingiye ku muco, no gushishikariza abaturage gahunda za Leta.

Abayobozi bashingiye ku muco bishimiye iki gikorwa bavuga ko leta izirikana uruhare bafite mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu.

Perezida Yoweri Museveni arashaka kongera mu miyoborere igezweho, uruhare rw’abayobozi bashingiye ku muco.

Muri iki gihe Perezida Yoweri Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986 arimo ashaka ikindi gihe cyo kuyobora Uganda, akomeje kwegera abaturage, kuva ku bakorera mu nda, kugera ku babumba amatafari ku itanura, areba ibyo bakora, bamwe akabizeza kubafasha mu buryo bw’ubukungu ngo ibyo bakora birusheho gutanga akazi kuri benshi.

Abayobozi bashingiye ku muco bagenewe imodoka zihenze

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *