Umugabo yabwiye urukiko amanyanga ari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Elisée MUHIZI
3 Min Read

MUHANGA: Muhizi Alphonse ukekwaho Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ko ababurimo kugeza ubu nta numwe urahamagazwa.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 16 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha burega Muhizi Alphonse ko hari itsinda ry’abahebyi rimukorera ndetse ko ryakubise rinakomeretsa Umucukuzi umwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bahebyi boherejwe na Muhizi Alphonse guhohotera uwo mucukuzi.

Mu kwiregura Uregwa avuga ko nta ruhare afite muri ubwo bucukukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, usibye kuba ahafite isambu ye,  abacukura muri ubwo buryo bangije akandikira ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange, ndetse n’ubw’Akarere ariko ntibwamuha igisubizo.

Muhizi  yabwiye Urukiko ko yatunguwe no kubona RIB ije kumufata iramufunga.

Ati “Ndabamenyesha ko ikirombe bandenga gukoreramo Ubucukuzi no koherezamo abahebyi gikoreramo cyafunzwe na RMB ariko uhacukura amabuye y’agaciro ari umuntu uzwi n’Ubuyobozi bw’Umurenge.”

Ushinjwa ibi byaha avuga ko igitangaje ari uko abo bahebyi bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa barimo kwidegembya kuko nta n’umwe muribo wafashwe ngo amushinje cyangwa avuga asobanure uko urwo rugomo ruteye.

Muhizi avuga ko  kutagaragaza Urutonde rw’abakora Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ari amayeri Inzego z’Ibanze zikoresha zikingira ikibaba abangiza ibidukikije bakiba amabuye y’agaciro, akavuga ko kumufunga ari ukugira ngo bamwikize ku buryo atazongera kubavuga.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari b’ubutumwa bugufi Muhizi yandikiye Komanda wa Sitasiyo ya Nyamabuye mbere yuko afatwa, burimo amagambo ameze nko gutanga indonke.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Buriya butumwa woherereje Komanda busobanuye iki?”

Muhizi avuga ko ubwo butumwa bwayobeye kuri Komanda kuko yari agiye kubuha inshuti ye, amubaza impamvu aciye munsi y’urugo ntavuge,iruhande rw’Ikiraro cy’amatungo ye .

Avuga ko ntacyo yasabaga Komanda kubera ko ntacyo yari akurikiranyweho.

Abunganizi  abiri  ba Muhizi babwiye Urukiko ko nta bimenyetso bigaragaza ko uwo bunganira yakoze ibi byaha ashinjwa, ahubwo bakavuga ko hari ibyo inzego zidashaka ko avuga, kumufunga bikaba ari ukwikiza Muhizi uzi amanyanga yose akorerwa muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ndetse n’ababufitemo inyungu kuko kugeza ubu ibirombe byose byo mu Murenge wa Nyarusange bifunze ariko bikaba bikorerwamo n’abantu benshi batabifiriye impushya.

Urubanza ruzasomwa Taliki ya 22 Nyakanga 2025 saa saba za ku manywa.

Amakuru UMUSEKE ufite avuga ko nubwo RMB yafunze ibyo birombe ariko abacukura mu buryo butemewe batigeze bahagarara kuko buri Cyumweru imodoka yo bwoko bwa V8 iza muri ako gace abayirimo bagakorana ibiganiro n’abo bacukuzi bagasubira mu Mujyi wa Kigali bafite imodoka zipakiye amabuye y’agaciro bavanye muri ayo manyanga.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *