Biteze umusaruro ushimishije babikesheje amahugurwa ya HoReCo

NDEKEZI Johnson
4 Min Read

Abahinzi bo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, bakorera mu gishanga cya Rwangingo, barashimangira ko biteguye kongera umusaruro nyuma y’amahugurwa bari guhabwa na HoReCo ku buhinzi bugezweho, burimo gukoresha ifumbire neza, kuhira kijyambere no kubungabunga ibikorwa remezo.

Babitangaje ku wa 15 Nyakanga 2025, mu mahugurwa yateguwe n’iki kigo cya HoReCo, cyashinzwe n’urubyiruko rwize ubuhinzi mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda no mu mahanga.

Abahinzi bahugurwa n’inzobere mu buhinzi no kuhira imyaka, zo muri HoReCo ndetse n’izituruka mu bindi bigo.

Murerangoma Jean Paul, umuhinzi w’umuceri mu gishanga cya Rwangingo, yizeye ko umusaruro we uzikuba inshuro nyinshi nyuma y’amahugurwa ari guhabwa.

Ati: “Mu gihe cy’ukwezi tuzamara twiga, twizeye guhaha ubumenyi haba mu ishuri ndetse no mu murima. Aya mahugurwa azadufasha cyane.”

Mumararungu Joyce, umuhinzi w’ibigori ku buso bwa hegitari esheshatu, yavuze ko mbere yo guhugurwa batari bazi uburyo bwo gushyira ifumbire ku bigori, bagafumbira aho babonye.

Ati: “Twahuguwe ko kuri hegitari imwe ihinzeho ibigori tugomba gushyiraho ibiro ijana bya DAP. Mbere twashyiragaho ifumbire tudafite amakuru, twibwira ko byadufasha kubona umusaruro mwinshi.”

Yavuze ko bahuguwe ku buryo bwo kwikorera ifumbire bakoresheje ibyatsi n’imyanda y’amatungo, harimo n’amatotora y’inkoko, kandi ko bizatuma babona ifumbire badahenzwe.

Munyemana Emile, ushinzwe kongerera ubushobozi abahinzi n’abakozi muri HoReCo, yavuze ko bari guhugura abahinzi 301 bahagarariye abandi mu turere 12, aho bazahabwa amasomo atandukanye kugira ngo bazitware neza mu gihebwe cy’ihinga cya A2026.

Ati: “Tuba dufite intego yo gufasha abahinzi kuva ku musaruro muke bakagera ku musaruro mwiza kurushaho. Tubahugura ku bijyanye n’uburyo bwo guhinga ibihingwa bitandukanye, uko bisarurwa, n’uko umusaruro ubikwa neza kugira ngo bibafashe kuwongera.”

Akomeza agira ati “Tubahugura kandi kongera ibikorwaremezo. Utwo turere twose dukoreramo HoReCo ifasha abahinzi mu byanya byatunganijwe na leta, tubahugura uko ibikorwaremezo bakwiriye kubyitaho, bakabirinda kwangirika.”

Shyaka Kenneth, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Nyagatare yagaragaje ko muri aka karere bari ku kigero cyo kweza toni eshanu z’ibigori kuri hegitari.

Ati “Iyo duhuje abahinzi nk’aba bahagarariye abandi mu mahugurwa nk’aya ku bufatanye na HoReCo hari ibyo tuba twiteze. Kongera umusaruro ahanini bigendeye ku mikoresehereze myiza ya bwa butaka tuvuga dufite bunini.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa batekereza ko abahinzi bazajya beza toni umunani kuri hegitari imwe cyangwa zikagera ku icumi mu byanya byuhirwa.

Kayumba John, Umuyobozi w’Ishami rya RAB rishinzwe Akarere ka Nyagatare na Gatsibo, yavuze ko abahinzi bari guhugurwa bazahugura n’abandi, kandi ko byitezweho kongera umusaruro, by’umwihariko mu gishanga cya Rwankingo.

Ati “ Bano bahinzi bari guhabwa ubumenyi bwose bujyanye no gukoresha imborera, gukoresha ifumbire mvaruganda, gukoresha imbuto nziza, guhingira ku gihe no guhangana n’ibyonnyi.”

Yavuze ko nka RAB bateganya gutunganya igishanga cya Rwankingo ku buryo abahinzi bazajya bahinga igihe cyose no mu mvura.

Ikigo HoReCo kirateganya guhugura abahinzi bahagarariye abandi bo mu byanya 18 gikoreramo. Bakazahugurirwa ku masite 12, ari mu turere umushinga ukoreramo, guhera ku ya 15 Nyakanga kugeza ku ya 13 Kanama 2025.

 

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *