Espagne: Abarenga 1000 bishwe n’ubushyuhe

MUGIRANEZA THIERRY
1 Min Read

Abantu 1,180 biganjemo abagore n’abarengeje imyaka 65 y’amavuko bishwe n’ubushyuhe bwibasiye ibice byinshi by’Igihugu cya Espagne.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ibidukikije muri icyo gihugu mu mibare yasohoye ku wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2025, yerekana ko ubushyuhe bwibasiye Espagne kuva tariki ya 16 Gicurasi kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025, bwasize abantu 1,180 bitabye Imana biturutse kuri ubwo bushyuhe cyangwa ingaruka zatewe nabwo.

Aba baruta kure abantu 114 bari bapfuye mu mpeshyi ya 2024.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka ibihugu  byinshi byo ku mugabane w’i Burayi birimo Espagne,  u Butaliyani, Portugal, u Bubiligi, Croatia, u Bufaransa, Autriche, Bosnia & Herzegovina, Hungary, Serbia, Slovenia n’u Busuwisi byibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwarenze dogere Celsius  40.

Ibi byatumye abantu barenga 2,300 bitaba Imana mu mijyi 12 i Burayi.

MUGIRANEZA THIERRY

 UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *