Rev. John Mac Arthur wamamaye mu ivugabutumwa yitabye Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND
3 Min Read

Umuvugabutumwa w’Umunyamerika, Rev. John Mac Arthur, yitabye Imana ku myaka 86.

Urupfu rwe rwamenyekanye  kuwa 14 Nyakanga 2025, rutangajwe na Phil Johnson wamubaye hafi mu rugendo rw’ivugabutumwa ndetse wamufashije mu kwandika no gusohora ibitabo by’inyigisho ze z’ukuri kw’ijambo ry’Imana.

Rev. John MacArthur yari amaze igihe arwaye indwara z’ubuhumekero ndetse n’ibihaha, bityo bigakekwa ko yaba yazize indwara y’umusonga.

Mac Arthur yari azwiho kuvuga ijambo ry’Imana ashize amanga mu itorero rye ryitwa Grace Community Church riri mu mujyi wa Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itorero rye ryagiye rikura cyane, abantu barariyoboka bitewe n’inyigisho ze  zihindura abantu kuba abigishwa ba Kirisitu.

Uyu mugabo yahisemo uburyo bwo kwigisha Bibiliya mu buryo bwimbitse (expository preaching), asobanura igice runaka mu buryo bw’amateka, icyo rivugwagaho icyo gihe n’ubusobanuro bwacyo mu buryo bw’ijambo ry’Imana.

Inyigisho ze zahinduye imitima ya benshi yaba ari abamukurikiraga mu iteraniro cyangwa abakurikiraga mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse no kuri radiyo.

Mu gihe cya COVID-19 mu 2020, ubwo insengero zafungwaga, itorero rye ryarafunzwe igihe gito, aza kurifungura  rinengwa kwigomeka ku  mabwiriza ya leta.

Yarezwe mu nkiko aza gutsinda urubanza ashingira ku kuba  aamabwiriza yagiye yica uburenganzira bw’iyobokamana, maze leta ya California n’umujyi wa Los Angeles bemera kubaha indishyi ya $800,000.

John MacArthur asize umurage ukomeye mu ivugabutumwa ry’abaporotesitanti ku isi hose, nubwo bamwe bagaragazaga kutavuga rumwe nawe ku nyigisho ze zuzuye amahame ashingiye ku kwemera ku ijambo ry’Imana.

John Mac Arthur ni muntu ki ?

Pastor John Fullerton MacArthur yari umuvugabutumwa w’inararibonye, uzwi cyane mu itorero ry’Abaporotesitanti (Evangelicals), cyane cyane mu bayoboka inzira y’inyigisho za Bibiliya zisobanuye mu buryo bwimbitse (expository preaching).

Yavutse kuwa  19 Kamena 1939, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuka kuri Dr. Jack MacArthur na  Irene Dockendorf MacArthur

Mu mwaka wa  1969 nibwo yatangiye kuyobora itorero Grace Community Church,  ryari Sun Valley, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanditse ibitabo byinshi cyane birimo ‘The MacArthur Study Bible ”  ni ’inyigisho zikomeye ku butumwa bwiza, ubuyobozi bw’itorero, n’ukwemera nyako.

Yanditse “Twelve Ordinary Men”  Kigaruka ku buzima n’uruhare rw’intumwa 12 za Yesu, cyerekana uko Imana ikoresha abantu basanzwe mu mirimo ikomeye.

T”he Gospel According to Jesus “ ,  muri iki gitabo , asobanura neza ubutumwa bw’ukuri bw’agakiza, bwibanda ku kwihana no kumvira Yesu, buvuguruza inyigisho zoroshya agakiza.

“The Truth War “, muri iki cyo aba yamagana inyigisho z’ubuyobe ziba mu matorero, agasaba abakirisitu gutandukanya ukuri n’ikinyoma.

Azwiho kuvuga ibiri ku mutima, akamagana ubuyobe mu nyigisho z’amatorero agezweho, akanaharanira ko Bibiliya isobanurwa neza nk’ijambo ry’Imana ritunganye.

MacArthur yakoze umurimo w’Imana mu buryo buhoraho mu gihe kirenga imyaka 50, yubahwa cyane nk’umwigisha w’inyigisho zikomeye kandi zishingiye kuri Bibiliya.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *