Ihuriro AFC/M23 ryashinje ubutegetsi bwa RDCongo gukora ubwicanyi ku baturage, isaba imiryango mpuzamahanga kutarebera.
Hashize igihe iri huriro rigaragaza ko leta ya Congo nubwo iri mu nzira y’ibiganiro ariko itaretse umugambi wayo wo kwica abaturage by’umwihariko abo mu bwo bw’Abatutsi bavuga ikinyarwanda.
Abinyujije ku rubuga rwa X, rwahoze ari twitter, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ahamagarira imiryango Mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ku bwicanyi bukomeje gukorwa na leta ya RDCongo n’Ihuriro bafatanya .
Kanyuka avuga ko Leta ya RDC ikomeje kurunda ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’ibirindiro bya AFC/M23 bigaragaza umugambi wayo wo gukomeza kwica abaturage batuye hafi y’ibirindiro bya AFC /M23.
Yasobanuye ko hari abaturage biciwe muri gurupoma ya Cirunga muri teritwari ya Kabare tariki ya 12 Nyakanga 2025 barimo n’abo muri iri huriro.
Yagize ati “Tariki ya 12 Nyakanga 2025, izi ngabo zishe abaturage bane muri gurupoma ya Cirunga. Ibi bikorwa bigaragaza neza ko iyi Leta idaha agaciro ibiganiro bikomeje n’imigambi mibi ifite.”
Ihuriro AFC/M23 riheruka gutangaza ko rigiye gusubukura ibiganiro bya Doha mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Icyakora, rivuga ko nta bushake na bucye leta ifite mu gushyira mu bikorwa ibijyanye n’agahenge bumvikanye.
Mu kiganiro iri huriro baheruka guha itangazamakuru, Umuyobozi wari uyoboye itsinda rya AFC/ M23 mu biganiro bya Doha, Benjamin Mbonimpa, yavuze ko igihe cyose bageze muri Qatar biteze ko hasinywa amasezerano yo guhagarika intambara ariko Leta ya Kinshasa ikabitera utwatsi.
Ati “Kinshasa yihitiyemo umwanzi, imwita u Rwanda. Nyamara ibikorwa hagati y’u Rwanda na RDC ni ibirebana na Leta. Ikibazo cyacu ni icy’abanye-Congo. Tuvugana na Guverinoma ya Congo kuko ibiganiro byonyine ni byo byakemura iki kibazo, ni byo byazana amahoro ariko abayobozi bose ba Leta ntibabyumva.”
Yongeraho kandi ko leta ikomeje umugambi wo gukoresha abacannshuro muri iyi ntambara bahanganyemo.
Leta ya RDCongo yo ishinja AFC/M23 kuzana amananiza muri ibi biganiro.
Kuva ibi biganiro bibera i Doha muri Qatar byatangira muri Werurwe 2025, intambwe ebyiri gusa ni zo zatewe.
Harimo kuba AFC/M23 yarakuye abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi no kuba impande zombi zarumvikanye guhagarika imirwano.
Mu ntangiriro za Kamena 2025, ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwakuye intumwa zabwo i Doha nyuma y’aho Leta ya RDC yanze kurekura abantu 700 barimo abanyamuryango b’iri huriro n’abandi bakekwaho gukorana na ryo.
UMUSEKE.RW


