Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo babanaga batarasezeranye.
Intandaro y’ubu bwicanyi ngo yaturutse ku gufuha, aho umugore yamenye ko umugabo afite undi mugore muri Burera.
Inkuru dukesha urubuga rw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, ivuga ko uriya mugore yakubise ishoka mu mutwe uwari umugabo we nyuma yo kumenya ko abana n’undi mugore.
Byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2025, mu mudugudu wa Yungwe, akagali ka Yungwe, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.
Uyu mugore ucyekwaho gukora icyo cyaha avuga ko yakubise umugabo we ishoka nyuma yo kumenya ko amuca inyuma, kuko yabanaga n’undi mugore aho akorera mu karere ka Burera.
Asobanura ko ubwo umugabo we yari ageze mu rugo ku itariki ya 25 Kamena, 2025 yamubajije niba afite undi mugore, undi arabimwemerera.
Ngo umugore yagize umujinya afata ishoka ayimukubita mu mutwe inshuro imwe, undi ahita apfa.
Uyu mugore na nyakwigendera bari bamaranye imyaka 7 babana; bafitanye abana 2.
IVOMO: UBUSHINJACYAHA
UMUSEKE.RW



Leave a Comment UYUMUGORE KO NUMVA ARI IGISIMBA?AHHH