Gasabo: Akabari kafashwe n’inkongi

TUYISHIMIRE RAYMOND
2 Min Read

Inyubako ikoreramo akabari  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu ,Umudugudu wa Nyakanunga, ahazwi nka Batsinda , yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibyarimo byose birakongoka.

Abageze ahabereye iyi nkongi bwa mbere,babwiye UMUSEKE ko iyi nkongi yatangiye ahagana saa moya za mugitondo zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2025, gusa bagakeka ko yaba yatewe n’ugukoranaho kw’insiga.

Umwe yagize ati “  Twamenaguye ibirahuri kugira ngo tubashe kuzimya .Twamaze guca urugi, abantu bazana imicanga kugira ngo tujugunyemo, umuriro ubona gucogora.”

Uyu akomeza agira ati “ Inkongi yatewe n’imigozi baraye bacometse kuki niho yahereye. Niba habayeho gukoranaho( Circuit). Byatangiye ari umwotsi turi kuwureba, duhita tubona umuriro nawe urazamutse.”

Uyu avuga ko iyo Polisi itaza kuzimya iyi nkongi yari gukwira mu zindi nyubako.

Undi nawe ati “ Polisi yaje kuza irazimya kuko iyo itinda gato, itaje yose iba yakwiriwe n’umuriro. Ariko baje barazimya n’abandi bantu batanze ubufasha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire  yabwiye UMUSEKE ko  inzu y’Ubucuruzi yitwa UMUCYO PLAZZA yafashwe n’inkongi  yatangiye gushya mu masaha ya saa moya.

Yongeraho ko  Polisi ishinzwe rishinzwe kuzimya inkongi n’Ubutabazi bihutiye kuzimya gusa iperereza rikomeje ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Ati ” Polisi ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, twahise dutabara, tugerayo , umuriro urazima. Icyateye inkongi birakekwa ko ari insinga z’amashanyarazi zakoranyeho(Circuit). Iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye nyirizina icyateye inkongi.”

Yatangaje  ko iyi nzu yari ifite ubwishingizi  bityo abagize ibyago byo kugira ibyangirika bazagobokwa n’ubwishingizi . Gusa asaba abaturage kujya bitwararika.

Ati “Turagira inama abatutage yaba abafite inzu nk’izi y’Ubucuruzi, izo guturamo cyangwa izo gukoreramo ibintu bitandukanye ko abantu bakwiye kujya basuzuma insinga z’amashanyarazi ko zujuje ubuziranenge, zidashaje, zitangiritse ku buryo zakoranaho zigateza umuriro nk’uyu.”

Bimwe mu byahiriye muri iyo nkongi birimo intebe, frigo,televiziyo, amacupa y’ibinyobwa, n’ibindi bitandukanye.

Nyirabyo avuga ko ibyangiritse bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw .

Iyahiriyemo byose byakongotse
Inyubako za etaje zakongotse
Ibirimo televiziyo byahiye

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *