Hon Fazil Harerimana avuze ku ifoto yabiciye ahoberana na Vital Kamerhe – Audio

Ange Eric Hatangimana
5 Min Read

Ifoto ya Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ushinzwe ubutegetsi no kubahiriza amategeko, Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana ahoberana na Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo Kinshasa, Hon Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi ikomeje kugarukwaho bamwe bavuga ko Vital Kamerhe yakabije “kuramutsa uwo bita ko ava mu gihugu cy’umwanzi”.

Ku Cyumweru tariki 13 Nyakanga, 2025 nibwo iriya foto yatangiye guherekanywa ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza Hon Harerimana na Kamerhe bahoberana, ndetse abandi ba Perezida b’Inteko zishinga Amategeko babakomera amashyi.

Ifoto yafatiwe i Paris mu Bufaransa ubwo bariya bayobozi bahuriraga mu mirimo y’inteko rusange ya 50 y’Inteko nshingamategeko z’ibihugu biri mu muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.

Congo Kinshasa yahagarariwe na  Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Vital Kamerhe na Perezida wa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde.

Mu kiganiro Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ushinzwe ubutegetsi no kubahiriza amategeko, Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana yahaye UMUSEKE yavuze ko iriya foto yafashwe imirimo y’inteko barimo igezemo hagati.

Ati “Guhoberana biri mu muco nyarwanda, no mu muco wabo ushobora gusanga birimo, icyo tubanze turebe abantu baramukanya bashingiye ku muco wabo uko baramukanya, ariko hariya ntabwo twarimo turamukanya twishimiraga igikorwa twari tugezeho.”

Yakomeje agira ati “Muri ziriya nama habagamo guterana amagambo cyane, noneho nyuma y’amasezerano y’i Washington hagati y’u Rwanda na Congo iriya nama yemeza ko tugomba gushyigikira amasezera yabaye hagati y’u Rwanda na Congo, avuga ijambo (Kamerhe) mbere yanjye, ni we watangiye kuvuga avuga ko Congo yiteguye gushyira mu bikorwa, gutanga akaboko k’amahoro.

Nanjye mfata ijambo mvuga ko twiteguye gushyira mu bikorwa ingamba zose ziriho hirya no hino kugira ngo zizane amahoro, abantu barishima. Manutse rero ndagenda ndamuhobera, kuko mu butumwa twari twahawe n’ibihugu byacu twabonye ko tugeze ahantu tuvanye umwuka mwiza, mbere tutarajyaga tuhavana umwuka mwiza.”

Mu bari muri iriya nteko, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko ya Cote d’Ivoire, n’uwa Benin ni bo bahise biyunga mu bandi barahaguruka, bajya mu gikundi barishima.

Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana ati “Ubwo abandi bo bari bamaze kwishimira ibyo twavuze kuko mbere twabaga duterana amagambo. Nubundi twari tubarambiwe rwose, ni nko kuvuga ngo mwari muturambiye. Ni nk’ukuntu igitego cyakwinjira abantu bagahoberana bari babasanzwe bagendana, bari bagendanye ukabona barahoberanye ntujya ubibona mu mupira? Natwe twabonaga hari umwuka mwiza tuzanye hagati y’umuryango kuko twawutezaga ibibazo.”

Mu myanzuro yafashwe, APF ishamikiye ku Nteko nshingamategeko zo mu bihugu by’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, harimo ko izafasha impande zombi kugira ngo abadepite bazo barusheho kugenda begerana, no gukurikirana ko impande zombi ariya masezerano ziyashyira mu bikorwa.

U Rwanda na Congo bimaze igihe bidacana uwaka, aho buri ruhande rushinja urundi gushyigikira inyemba zirurwanya. Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23, naho u Rwanda rugashinja Congo gufasha FDLR, umutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

kugeza ubu hasinywe amasezerano yagizwemo uruhare na Qatar, asinyirwa i Washington na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb Jean Patrick Olivier Nduhungirehe na Madamu Kayikwamba Wagner ku ruhande rwa Congo.

Aya masezerano azasinywa mu buryo bwa burundu hari Perezida Paul Kagame na Antoine Felix Tshisekedi, imbere ya Donald Trump n’abandi bakuru b’ibihugu azatumira. Kugeza ubu abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bemeza ko bazubahiriza ibiri muri ariya masezerano.

Ku rundi ruhande hategerejwe ibizava mu biganiro bikomeje guhuza intumwa za Congo n’iza AFC/M23 i Doha muri Qatar, cyane ko u Rwanda rwasabye ko amasezerano yasinywa izo mpande zimaze kumvikana.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze Vital Kamerhe urugwiro yeretse Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana bavuga ko ari uw’u Rwanda, igihugu bafata nk’umwanzi wa Congo.

Ku bandi babona ko muri politiki nta burakari bukwiye kugaragzwa bitewe n’ahantu umuntu ari, bakabona ko kuriya kuramukanya bisanzwe bibaho hagati y’abanyepolitiki bitewe n’inyungu.

Hon Sheikh Musa Fazil Harerimana agaragaza ko afitiye urugwiro Hon Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi
Abandi bayobozi barabyishimiye bakoma amashyi abandi barafotora

HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *