Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko mu yiteguye guhura na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Washington.
Ni imwe mu ngingo yagarutseho ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga ba Perezida batanu bayobora ibihugu by’Afurika.
Mu biganiro byabahuje, Trump yashimiwe guhuza ibihugu bikimbiranye hirya no hino mu Isi.
Trump yavuze ko aherutse kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo, ubwo tariki ya 27 Kamena ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, uwa Congo n’uw’u Rwanda, Amb. Jean Patrick Olivier Nduhungirehe, na Madamu Wagner Kayikwamba bahuriye i Washington mu gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano agamije kurangiza amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gushakira Akarere amahoro.
Perezida Donald Trump yagize ati ”Nashakaga gusa kuvuga ko ibihugu byari bihagarariwe byishimiye cyane ko twashoboye gukemura icyo kibazo.”
Yavuze ko mu by’umweru bibiri biri imbere azakira ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi mu gusinya amasezerano ya nyuma.
Ati ”Ntekereza ko mu byumweru bibiri biri imbere, abayobozi b’ibihugu byombi [Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ] bazaza gusinya amasezerano ya nyuma.”
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 4 Nyakanga 2025 yavuze ko ubuyobozi bwa Donald Trump bwerekanye umujyo mwiza wo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurusha abandi bamubanjirije.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Amerika mu gukemura ikibazo yashingiye ku ngingo eshatu zirimo: umutekano, politike n’ibijyanye n’ubukungu.
Ati “Ubwo bafataga umwanzuro wo guhangana n’ikibazo, hari ibintu bitatu byubakiweho, icya mbere ni ikijyanye n’ubukungu, ikindi ni umutekano, ikindi ni ikijyanye na politike. Kandi ntekereza ko ibi bintu bitatu bifitanye isano ya hafi, ku buryo udashobora gukemura kimwe ngo wirengagize ikindi, kubera ko ibyo bitatu biri mu bigize ikibazo.”
Yavuze ko kandi u Rwanda rwiteguye kuzubahiriza ibirureba mu bikubiye mu masezerano.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


