Lionel Sentore, umwe mu bahanzi b’intarumikwa u Rwanda rufite mu njyana gakondo, ageze kure imyiteguro yo gusohora album ye “Uwangabiye”, azamurikira muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.
Lionel Sentore, usanzwe atuye mu gihugu cy’u Bubiligi, agiye kumurikira album ye i Kigali mu gitaramo kizaba ku wa 27 Nyakanga 2025, nk’uko amakuru yizewe UMUSEKE wamenye abishimangira.
Uyu muhanzi asobanura ko iyi album yayise “Uwangabiye”, abikuye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2024.
Iyi album ya mbere ya Sentore ikubiyemo indirimbo 12 zigaruka ku rukundo, umuco, amateka n’ishimwe.
Ni indirimbo yahimbye azirikana abantu bamugabiye byinshi mu buzima bwe, barimo Perezida Paul Kagame, Sekuru Sentore Athanase, ababyeyi be n’abandi benshi.
Sentore ati: ” Sogokuru yangabiye gukunda igihugu no gukunda umuco. Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa yangabiye uburere.”
Akomeza agira ati :”Perezida Kagame namwise umugoboka-rugamba, kuko yaduhaye igihugu gitekanye, agenda atugabira byinshi birimo Girinka n’iterambere. Iyi ndirimbo ni ishimwe, igaragaza umutima wanjye.”
Iki gitaramo cya Lionel Sentore kizabera i Kigali, azataramana n’abahanzi batatu barimo Ruti Joel, Jules Sentore n’Itorero Ishyaka ry’Intore.
Ni mu gihe Massamba Intore yatumiwe nk’umutumirwa w’icyubahiro, ariko ashobora guhimbarwa nk’intore, akaririmba mu gitaramo.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari kugurishwa binyuze kuri SINC, ukoresheje 662700*1473#. Kanda hano ubashe kugura itike yawe: https://www.sinc.events/uwangabiye-1473
Iyi Album iriho indirimbo nka: Umukobwa w’Abeza, Teta, I.U.O.A.E, Uko Bimeze (ft. Mike Kayihura), Urera (ft. Elysee), Uwangabiye, Hobe, Mukandori (ft. Angela), Ntaramanye, Urukundo (ft. Boule Mpanya), Yanyuzuye Umutima ndetse na Haguruka Ugende.


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW


