Koperative z’abagore zahujwe n’abohereza umusaruro mu mahanga

NDEKEZI Johnson
4 Min Read

Koperative ziyobowe n’abagore zo hirya no hino mu gihugu zahujwe n’abashoramari n’abaguzi kugira ngo baganire ku buryo umusaruro wazo ushobora kubona isoko ryo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Zimwe mu mbogamizi abagore bagihura na zo mu kwiteza imbere harimo kutabona amakuru y’aho bagurishiriza ibyo bakora, ubumenyi buke mu gukora ubucuruzi, ndetse no kubura amikoro ahagije.

Ibi iyo byiyongereyeho amateka n’umuco wakomeje gusiga imyuma abagore usanga bituma batagaragara ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.

Mu nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, abagore bakora ubuhinzi bw’imiteja, inkeri, abadozi n’abakora ibikomoka ku mpu, bafashijwe na Women for Women Rwanda, bahujwe n’abohereza umusaruro ku isoko mpuzamahanga.

Musabyeyezu Dative, umuyobozi wa koperative ihinga imiteja mu Karere ka Gasabo, yavuze ko kutagera ku isoko ryagutse biterwa n’uko akenshi bagira ibitekerezo byiza ariko bakagorwa no kubishyira mu bikorwa.

Ati: “Baduhaye inama ku buryo dukwiye gukora ubuhinzi bugamije isoko rifatika, kuko twifuza gutera imbere kandi twizeye ko umusaruro duteganya, ungana na toni 2, utazabura isoko.”

Mukaruhamya Clementine, wo muri koperative ihinga inkeri mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko kuri hegitari 3 bizeye kuzasarura toni 500, iyi gahunda izabafasha kubona isoko rinini kugira ngo izo nkeri zitazabahombera.

Ati: “Twahoraga twigunze, dukora ariko tukabura inyungu ihagije. Ariko kugeza ubu, dufite morale kuko, nk’abagore, dufite imbaraga zo gukora kandi turashyigikiwe.”

Mukankusi Valentine wo muri koperative idoda imyenda ya Made in Rwanda yavuze ko hari ababagurira imyenda ku giciro gito bakajya kuyigurisha bayihenze, ariko bizeye ko na bo bazajya bunguka mu buryo bushimishije.

Agira ati: “Hano dushobora kudoda ishati tukayigurisha ku bihumbi 15 Frw, uwayiguze akayicururiza mu mahoteri akayigurisha ku bihumbi 75 Frw. Iyi gahunda izadufasha kugurisha ku giciro cyiza.”

Joel Niyobuhungiro, umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abohereza umusaruro w’Imbuto, Imboga n’Indabo hanze y’u Rwanda (HEAR), yavuze ko aba bagore bagiye gufashwa kugira ngo umusaruro wabo ushakirwe isoko mpuzamahanga.

Ati: “Turatanga inama yo kuva ku buhinzi bwa gakondo umuntu agahinga agambiriye isoko mpuzamahanga, kuko guhuza naryo bisaba guhinga kinyamwuga, guhinga ibyemewe no gukoresha imiti n’ifumbire byemewe ku isoko.”

Ubuyobozi bwa Women for Women Rwanda bwagaragaje intambwe mu kuzamura imibereho y’abagore binyuze mu mahugurwa, inkunga mu mishinga, no kubafasha kubona amasoko y’umusaruro wabo.

Olive Uwineza, umukozi w’uyu muryango yavuze ko iki gikorwa kigamije guteza imbere koperative esheshatu ziyobowe n’abagore, bakorana n’izikora ubuhinzi, ubudozi n’ibikomoka ku mpu.

Ati: “Icyo tugamije ni ukubateza imbere no guteza imbere ibyo bakora. Tubafasha kongera ubumenyi n’agaciro k’ibyo bakora, tukabaha amahugurwa ku bijyanye no gukora ubucuruzi.”

Women for Women Rwanda, ku bufatanye na GIZ, bavuga ko aba bagore bafite ubushobozi bwo gukora ibintu bitandukanye byiza, bifite umwimerere kandi byujuje ubuziranenge bukenewe ku isoko mpuzamahanga.

Olive Uwineza, umukozi wa Women for Women Rwanda avuga ko bagamije gufasha abagore gutera imbere

Berna Rusagara, Umuyobozi wa Women for Women Rwanda asura ibikorwa by’aba bagore

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *