BUGESERA: Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru ho mu karere ka Bugesera bashinja Umuyobozi w’umudugudu wabo, kurara avuza induru atabaza kandi ntakibaye.
Umwe yagize ati “Mudugudu wacu arifata akavuza indura, agatera induru ntawuyimuvugije, tukabyuka ijoro kureba icyo abaye, twahagera akavuga ngo nagira ngo muntabare.”
Undi nawe yabwiye TV1 ati “Yari yasinze nyine azenguruka Umudugudu atera induru, wagira ngo ni kamere yamugiyemo.”
Abaturage bavuga ko adakiwiriye kubabera umuyobozi ko yigeze no guhagarikwa mu Nteko y’Abaturage nyuma bongera kubona yasubiye mu nshingano, mu buryo batamenya.
Uyu muyobozi w’Umudududu nawe yemera ko arara avuza induru, nk’amayeri yize nk’umuyobozi ngo arebe ko umuturage atewe abandi bamutabara.
Ati “Navugije induru kugira ngo turebe umutekano, uburyo abaturage batabarana kuko muri iki gihugu uteye induru ntubone umuntu ugufasha icyo gihe nibwo igihugu kiba kiguye mu kaga.”
Akomeza agira ati “Narabikoze kugira ngo umuturage atabarwe. Ni umwitozo kugira ngo ndebe ko abaturage babasha gutabara nsanga ibyo ntibibaho.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, Sibomana Jean Claude, yabwiye TV1 ko uwo muyobozi w’Umudugudu akwiriye guhagarikwa kugeza igihe hazatorwa undi.
Ati “Mu nteko ndavuga ko bazashaka uba umusinbuye by’agateganyo.”
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW


