Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umujyanama wa Se Perezida Yoweri Kagutta Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gukora mu jisho Ambasaderi w’u Budage muri icyo Gihugu, avuga ko yashyigikira imyigaragambyo yo kumwirukana mu gihugu.
Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, amaze igihe atarebana neza n’abayobozi b’iki gihugu kuko ashinjwa gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Gen Muhoozi yavuze ko amaze igihe yutsa inabi Ambasaderi w’u Budage inshuro ko kandi atazabisabira imbabazi.
Ati ” Sinzaba imbabazi ku kintu na gito. Numva ntamwishimiye kubera uburebure bwe, n’uko amazuru ye angana.”
Uyu Mujenerali utajya uripfana ku bitekerezo yandika ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko imyigaragambyo yonyine ashobora gushyigikira ari iyo kurwanya Ambasaderi w’u Budage.
Ati “Nuko rero… abadushyigikiye bazigaragambye kugeza igihe azavira mu gihugu.”
Muri Gicurasi nabwo Gen Muhoozi yari yanenze uyu Mudipolomate w’u Budage, avuga ko atumva uburyo u Budage bwohereje umugabo mugufi nk’uyu kubuhagararira..
Muri Gicurasi 2025, Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyatangaje ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW


