Umugore yabyaye umwana amureresha ufite uburwayi bwo mu mutwe 

Elisée MUHIZI
3 Min Read

MUHANGA: Uyu mugore utuye mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko yatewe ubumuga bukomeye n’abagabo bamusambanyaga, umwana yabyaye yamuragije umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ni we umwitaho.

Uyu mugore washatse ko amazina ye atangazwa ariko tukayagira ibanga ku bw’umutekano we, n’uw’umwana yabyaye, afite imyaka 40 y’amavuko atuye kagari ka Gahogo.

Yabwiye UMUSEKE ko yabayeho mu buzima bubi kubera ko ababyeyi be bombi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bamusiga wenyine.

Avuga ko usibye nyina wabo nta wundi muntu yigeze abona umwitaho, kwishora mu buraya ngo ni yo mahitamo ya nyuma yumvaga asigaranye.

Akavuga ko muri ubwo buraya yatewe inda n’umugabo ufite umugore ariko yanga kumufasha.

Ati: ”Icyo nakuyemo ni Virusi itera SIDA n’ubumuga natewe n’abagabo bankomerekeje mu nda mu buryo bukabije.”

Uyu mugore avuga ko umwana we yabyaye yahisemo kumuha umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe akamuzengurukana mu Mujyi asabiriza ku buryo ubufasha ahawe abuzana mu rugo bagahaha.

Ati: ”Nta mbaraga ngira kubera iki kibazo natewe n’abagabo, gusa mbonye igishoro nakora akazi ko gusuka imisatsi y’abagore.”

Umwe mu bayobozi baho uriya mugore aba Murego Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko basanzwe bazi ko umwana we ukunze kuba ari kumwe n’ufite uburwayi bwo mu mutwe ari we nyina umubyara.

Ati: ”Aho batuye n’Umudugudu mbereye umuyobozi, ni ahantu hegeranye, gusa nta makuru menshi yabo dufite usibye kubona uwo murwayi n’umwanya bagenda basabiriza.’’

Umuyobozi wungurije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko bagiye gushakira uyu mugore akazi ko gukora ubuyede mu nyubako za Leta n’iz’abikorera kugira ngo ave muri uwo mwuga w’uburaya.

Ati: ”Turafasha Nyina kuva muri iyo ngeso mbi kugira ngo arengere umwana.”

Mugabo avuga ko icyihutirwa bagiye kubanza gukora ari ukuvuza umugore, ubufasha bwo kumuha akazi bukaza bukurikira. At: ”Tumaze igihe duha abaturage akazi ku nyubako zirimo kuzamurwa muri uyu Mujyi.”

Bamwe mu batuye Umujyi wa Muhanga bavuga ko bari bazi ko uyu mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe ari we nyina w’umwana bakunze kuzengurukana muri uyu Mujyi.

Bakavuga ko iminsi myinshi bamubonana n’abana bo mu muhanda harimo abakobwa n’abahungu bashobora kumusambanya.

Bakifuza ko Ubuyobozi bumukura muri iryo cumbi bukamuha n’ubuvuzi bwihutirwa.

Kugeza ubu uyu mugore, uyu mukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n’uwo mwana we w’imyaka itanu y’amavuko barya ari uko uwo mukobwa yamujyanye gusaba.

Nyina w’uyu mwana akavuga ko nta bagabo akibona kubera ubu bumuga yatewe buri mu nda.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *