Museveni yatanze umurongo ku bazahabwa ubwenegihugu “bafite inkomoko mu Rwanda”

Ange Eric Hatangimana
4 Min Read

Perezida Yoweri Kagatu Museveni yasohoye inyandiko agaragaza uko gutanga ubwenegihugu bidakwiye guharirwa abantu bo mu biro ko ahubwo byakorwa n’inararibonye zituye mu gace runaka zizi abakwiye guhabwa ubwenegihugu.

Museveni yasabye ko ibyo kwiyandikisha ku baturage bashaka guhabwa ubwenegihugu bikorwa n’inzego z’ibanze. Museveni arashaka gukemura ikibazo kimaze igihe cy’abaturage badafite ubwenegihugu by’umwihariho abitwa Banyarwanda, baba muri Uganda.

Ijambo rya Perezida Museveni yanditse ku itariki 07/07/2025 nyuma y’uko agiranye ibiganiro n’abitwa Banyarwanda “biyise Bavandimwe” tariki 23 Kamena 2025, yagaragaje ko yababajwe no kuba hari ababafata nabi ndetse avuga ko gahunda yo gutanga ubwenegihugu yagiye ikorwa nabi n’abanyabiro akenshi batamenya uko abantu bageze muri Uganda.

Ati “Ikibazo cy’ubwenegihugu kireba imiryango myinshi muri Uganda, kirazwi neza kandi cyakemurwa n’abantu batuye muri buri gace.”

Yakomeje agira ati “Abanyabiro bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka, NIRA ntabwo ari bo bakabaye bafata iya mbere muri iki kibazo.”

Museveni asanga abayobozi bo ku rwego rw’ibanze, n’abantu bakuze mu gace runaka ari bo bakwemeza ukwiye guhabwa ubwenegihugu bwa Uganda.

Yavuze ko igikowa cyo kwandika abahabwa ubwenegihugu gikwiye gukorwa na komite irimo abayobozi b’ibanze, abagize komite y’umutekano n’abantu bakuru muri ako gace.

Agasaba ko urwego rw’abinjira n’abasohoka rwakurikirana izo dosiye kandi rugatanga ibyangombwa (indangamuntu) rugendeye ku byemeje na bariya bo ku rwego rw’ibanze.

Impaka zishobora kuvuka ngo zizakemurwa n’umuyobozi wo ku rwego rw’akarere uazaba ukuriye komite ngenzuzi yashyizweho.

Perezida Yoweri Museveni avuga ko imiryango yageze muri Uganda mbere y’ubwigenge, (mbere ya 1962) itazasabwa kwishyura amafaranga ayo ari yo yose ajyanye n’icyo gikorwa. Abageze muri Uganda nyuma ya 1962 ni bo bonyine bazasabwa kwishyura amafaranga asabwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Perezida Museveni yagaragaje ko atari byo ahubwo ari ugutakaza umwanya guha akazi abantu bibereye mu biro i Kampala ngo babe ari bo bagena uhabwa ubwenegihugu bwa Uganda.

Yanavuze ko Uganda izashyira mu bikorwa gahunda yo kugira ubwengihugu bumwe muri Africa y’Iburasirazuba (East African Federation citizenship system), ariko ko kuri iyi nshuro nta muturage wa Uganda wo muri aka karere wemerewe kugira ubwnegihugu bubiri, keretse gusa ngo Abanya-Uganda bahungiye i Burayi, muri Aziya cyangwa mu bihugu by’Abarabu kubera ibibazo bya politiki byigeze kubaho muri Uganda.

Ati “Benshi muri izo mpunzi baratahutse. Ariko kuri abo basigayeyo, niba bashaka kuba Abanya-Uganda, dushobora kuzabemerera itegeko nirivugururwa. Nihajyaho kwihuza kwa Africa y’Iburasirazuba (East African Federation), tuzagira ubwenegihugu bwa Africa y’iburasirazuba.”

Perezida Museveni yavuze ko ubwenegihugu bubiri bwakwemererwa abana bajya i Burayi, mu bihugu by’Abarabu cyangwa Aziya kubera impamvu y’umutekano muke cyangwa kubera ko ababyeyi babo bakomoka muri ibyo bihugu.

Ati “Niba ururimo rwarateje icyibazo igihe itegeko rivuga ko umuntu afite ubwenegihugu bwo kuvukira ku butaka, ibyo byakwicarirwa bikigwaho igihe haboneka umwanya.”

Museveni yaburiye abantu bazabeshya bagatanga amakuru atari yo muri iyi nzira yo gushaka ubwenegihugu, avuga ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umwe mu babaye muri Uganda ukorera mu Rwanda, avuga ko icyemezo cya Perezida Museveni ari cyiza gusa ngo biragoye kwemeza ko kizahita gishyirwa mu bikorwa “kuko hari byinshi avuga bigatinda gukorwa.”

Ati “Abana babo ntibajyaga kwivuza, ntibajyaga kwiga kubera ko batahabwaga passports, bizabafasha cyane.”

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *