Abanyeshuri 255,498 bazakora ibizamini bya Leta bitangira kuri uyu wa Gatatu

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibicishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko abanyeshuri basoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye batangira ibizamini bya Leta kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga 2025.

Abanyeshuri 255,498 ni bo bazitabira ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye, by’umwaka wa 2024/2025.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, ryagaragaje ko mu Cyiciro Rusange (Ordinary Level) hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.

Naho mu Cyiciro cya Kabiri, ari nacyo gisoza amashuri yisumbuye, hiyandikishije abakandida 106,364, barimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929.

Mu gihe abafite ubumuga ari 459 mu Cyiciro Rusange na 323 mu Cyiciro cya Kabiri, bazahabwa ubufasha bwihariye.

Itangazo riti: “Ubu bufasha burimo impapuro z’ibizamini zanditswe mu nyuguti za Braille no mu nyuguti nini, ibikoresho byifashishwa n’abantu bafite ubumuga, abakandida bazafashwa kwandikirwa (scribes), ndetse n’igihe cy’inyongera mu gukora ibizamini.”

Ibi bizamini bizakorerwa ku bigo 880 biherereye hirya no hino mu gihugu.

Ibyo bizamini bizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 9 Nyakanga, bisozwe ku wa 18 Nyakanga 2025.

Abanyeshuri bakora ibizamini bisoza umwaka wa 2024/2025 biyongereyeho 19,926 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wabanje, aho abakoze bari 235,572.

 

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *