Abakomoka i Rubavu bongeye gutanga ibyishimo kuri Tapis Rouge

HABIMANA Sadi
3 Min Read

Mu irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, ikipe ya Brésil y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu, yakatishije itike ya ½ nyuma yo gutsinda Spark Victory ibitego 2-1 mu mukino waryoheye abakunzi ba ruhago bari kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, ni bwo habaye umukino wa nyuma wa ¼ mu irushanwa “Esperance Football Tournament 2025”, wagombaga gutanga indi kipe imwe yiyongera ku zindi eshatu zigomba gukina ½ cy’iri rushanwa.

Ikipe y’abakomoka mu Akarere ka Rubavu izwi ku izina rya Brésil, yasezereye Spark Victory yiganjemo abato nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1 byatsinzwe na Haruna Niyonzima na Habimana Hussein kuri penaliti mu gihe abandi bari batsindiwe na Elie Tatou.

Si ugutsinda gusa kuko aba banya-Rubavu, bongeye kwereka abari kuri Tapis Rouge ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukomoka iwabo nyamara bakinaga n’ikipe nziza ifite abasore bato bafite impano.

Aba bari bayobowe na Haruna Niyonzima, ni na bo batanze umukinnyi witwaye neza mu mukino, wabaye Sibomana Sultan “Bobo” usanzwe ukinira Marines FC akaba umuvandimwe wa Niyibizi Ramadhan ukinira APR FC.

Brésil izakina na Native Sport ejo Saa cyenda n’igice z’amanywa ku kibuga cya Tapis Rouge i Nyamirambo. Undi mukino wa ½ muri iri rushanwa, uraza guhuza Young Boys na Golden Generation Saa cyenda n’igice z’amanywa kuri iki kibuga.

Abasore ba Spark Victory bacishagamo bakagumana umupira
Guhangana kwari muri uyu mukino
Harimo abasore bafite impano
Sultan Bobo ahanganye na Pascal “Petit Messi”
Myugariro wa Bugesera FC, Jado yafashije ikipe ye
Umunyezamu, Pavelh Ndzila yari mu izamu rya Spark Victory
Abakunzi ba ruhago baryohewe n’uyu mukino
Spark Victory yari yazanye abafana
Abanya-Rubavu na bo bari bafite ababashyigikiye
Ni imikino isifurwa n’abasifuzi bo mu cyiciro cya mbere
Bobo yabaye umukinnyi mwiza w’umukino
Brésil yageze muri ½
Haruna Niyonzima yongeye kuvuguruza abakimushidikanyaho
Sultan Bobo ubwo yari amaze guhembwa
Muhadjiri ari mu bagize umukino mwiza
Okwi yari yiyunze ku bakomoka i Rubavu
Niyonkuru Ramadhan utoza Spark Victory, yabaga yibutsa abakinnyi be buri kanya
Oleko [ufite umupira] ni umusore wagoye abacaga ku ruhande rwe
Spark Victory ni ikipe yiganjemo abato yagaragaje ko bafite impano

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *