U Rwannda rugiye kwakira itsinda ry’ingabo zituruka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zije mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage( EAC CMC Week).
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X n’igisirikare cy’uRwanda, RDF,rivuga ko Iki gikorwa kizatangira kuva tariki ya 29 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga 2025.
Iri tsinda rizakora ibikorwa bitandukanye birimo gutanga ubuvuzi ku buntu ndetse n’ imishinga y’ibikorwa by’iterambere.
Itangazo rigira riti “ Abaganga b’inzobere baturutse mu bihugu bya EAC bazavurira ku Bitaro by’AKarere ka Ngoma n’iby’Akarere ka Nyanza. Serivisi zizatangwa n’abaganga zirimo izo kuvura indwara zo mu mubiri imbere, iz’abagore, iz’abana, indwara z’amagufa, umuvuduko n’izindi.”
RDF ivuga ko iki gikorwa cyunganira gahunda y’ingabo na Polisi by’uRwanda ku bufatanye n’izindi nzego, mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho n’iterambere, mu rwego rwo kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubufatanye bwa polisi n’abaturage.
Abanyarwanda basabwe ubufatanye muri iki gikorwa kigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza .
Polisi n’Ingabo batangije ibikorwa by’iterambere mu baturage
UMUSEKE.RW



Barakaza neza mu rwanda rwa amahori n’umutekano