Minisiteri ya Siporo mu Rwanda, yavuze ko n’ubwo hari ibyo kwishimira mu mushinga wo kuzamura impano z’abato “Isonga-AFD”, icyiciro cya mbere, hari n’ibyawukomye mu nkokora birimo Ibikorwaremezo bike.
Mu 2021, ni bwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda ifatanyijwe na Siporo mu mashuri, hatangijwe umushinga wiswe “Isonga-AFD ugamije guteza imbere no kuzamura impano z’abakiri bato mu mikino itandukanye ariko binyuze mu mashuri.
Ni umushinga watangirijwe ku mugaragaro, kuri GS. St Aloys i Rwamagana. Byari biteganyijwe ko uzatwara angana na Miliyari 1.5 Frw.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kitabiriwe n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho, Uwayezu Jean François Regis, hatangajwe ko mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga, hari byinshi wagezeho byo kwishimira ariko kandi ko hari n’ibindi byawukomye mu nkokora.
Mu byawukomye mu nkokora byatangajwe, harimo guhitamo abana bagombaga kuwutangiza bitakozwe neza, Ibikorwaremezo birimo ibibuga bike ndetse n’ubumenyi buke bw’abatoza bagombaga kongerera ubumenyi aba bana.
Uyu mushinga wa Umushinga wa”Isonga-AFD”, ukorerwa mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Intara zose z’Igihugu.
Ibigo biba muri iyi gahunda ya Isonga-AFD ni GS Kabare, GS St Aloys, Kiziguro Secondary School, GS ADEGI, ES Nyamirama, IPM Mukarange, GS St Joseph Kabgayi, Collège Christ Roi Nyanza, GS Officiel de Butare, ENDP Karubanda, ES Kigoma, ISF Nyamasheke, GS Birambo, Collège de Gisenyi, Lycée de Kigali, GS Nyirangarama na GS de la Ssale Gicumbi.

UMUSEKE.RW


