Biciye mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango ba Musanze FC, iyi kipe yabonye ubuyobozi bushya buyobowe na Nsengiyumva Richard usanzwe ari umucuruzi wa “Mobile Money” mu Intara y’Amajyaruguru.
Ku manywa yo muri uyu wa mbere, ni bwo hatowe Komite Nyobozi nshya ya Musanze FC yasimburaga iya Tuyishimire Placide “Trump.”
Aya matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze, yitabiriwe n’abarimo Meya, Nsengimana Claudien n’abandi.
Uretse Nsengiyumva watorewe kuyobora iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Musanze mu myaka itanu iri imbere, hatowe aba visi perezida be batatu.
Aba barimo Uwera Claire watorewe kuba visi perezida wa mbere, Safari Sylvestre “Simba” wagizwe visi perezida wa Kabiri na Hatungimana Céléstin wagizwe visi perezida wa Gatatu.
Imyanya yatorewe ni Perezida, ba Visi Perezida batatu, Abajyanama bane n’Inama Njyanama.
Abajyanama batowe ni Rulinda Nathan, Kwizera Fabrice, Rwabukamba Jean Marie Vianney na Hafashimana Gervain.





UMUSEKE.RW



you are truly a just right webmaster The site loading speed is incredible It kind of feels that youre doing any distinctive trick In addition The contents are masterwork you have done a great activity in this matter