Ingabo za Afurika y’Epfo ziteguye gusubira kurwana na M23

NDEKEZI Johnson
1 Min Read

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Jenerali Rudzani Maphwanya, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu ziteguye kongera koherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, by’umwihariko mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

Yabigarutseho aganira n’abasirikare ba SANDF bari bamaze amezi bafungiranye mu bigo bya Goma na Mubambiro, nyuma y’imirwano na M23 yahitanye abasirikare 14 b’Afurika y’Epfo.

Jenerali Maphwanya yabwiye abasirikare be ko M23 yemeye ko ingabo za Afurika y’Epfo zabatsinze mu mirwano yabereye i Goma, anashimangira ko biteguye kongera kujya ku rugamba igihe cyose bazabisabwa.

Yagize ati: “Inkuru y’urugamba ivugwa n’abari ku rundi ruhande, kuko baba bayizi. Barayumvise kandi barayihamije. Nibiba ngombwa ko dusubira mu mirwano, tuzabikora, kandi nzajyana namwe.”

Nyuma y’imirwano yo mu ntangiriro za 2025 yasize M23 ifashe Goma, ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, zari mu butumwa bwa SADC, ntizongeye kwinjira mu mirwano kugeza ubwo zatahaga.

Jenerali Maphwanya yavuze ko abasirikare ba SANDF batashye batsinze urugamba, kuko imirwano yakurikiwe n’ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23, aho gukomeza intambara.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment
  • Imbwa gusa,niba ari kuriya mutsinda urugamba murasekeje m 23 yabashyiriyemo imiyaga iba yarabamariye kw’icumu mwese

    • Ariko nanjye nemeranya nuwo mugabo.None se abantu batsinzwe ni kuriya bafatwa?
      Njya mbona iyo baciyeho batashye imihanda irafungwa wagirango ni …….ugiye gucaho.
      Tubwizanye ukuri hari ibiba byihishe inyuma y’ibyo tubwirwa

  • Ese africa yepfo igamije ik?esebwo suko kayumba arimukiragihugu irashya yarura iki?kisekedi we nigipirizo ariko fc m23 nirwanire bariya bana bavuga ikinyarwanda ikomeze neza na za uvira maze sadeke izaze harafashwe turebe ibyo bikina sadeke nijye gufasha iran cg amerca na islael na ikraine ireke kubura ubwenge yitambika kumwana numubyeyi m23 na fdc bibana nkumubyeyi numwana.barakundanye

  • nabaho mbonye umujenerari udatekereza ubwoyagakwiye kuba ariguharanira inambara mubindibihugu yashatse uburyo aharanira ubusugire bwigihugucye yarebye ibibura mugihugucye akaba aribyo arwanira ibyosugushaka amahoro arambe muri repuburika iharanirareta ya congo ahubwo iyo nirobingi bakoze

  • Phải nói thật là sau khi đọc xong bài này, mình tải liền **tai sodo66 app** về máy. Giao diện mượt mà, dễ dùng, slot thì đa dạng – đúng kiểu giải trí mà không bị nhàm chán. Chơi êm cực kỳ luôn!

  • Hahahahahaaaaaa!!!! Ngo baratsinze kandi ngo inkuru ihari aruko nyuma yo kuzamura ibendera ry,umweru ngo bari imfungwa za M23 yewe no kujya kwihagarika basabaga uruhushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *