Abatuye mu Karere ka Gicumbi barashima ko basezereye ubuhinzi buciriritse, ndetse bakabasha kwigobotora ikibazo cy’isuri yatwaraga ubutaka bwabo, cyane ko aka karere kazwiho kugira imisozi ihanamye ikorerwaho ubuhinzi.
Kuva mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yatangije umushinga wa Green Gicumbi, ugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubuhinzi burambye ku cyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba.
Uyu mushinga w’imyaka itandatu, washowemo asaga miliyari 32 Frw yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cyita ku Mihindagurikire y’Ibihe (GCF).
Mu mirenge icyenda (Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige), hakozwe: amaterasi y’indinganire n’ay’ikora ku misozi ihanamye, gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’ibyatsi birinda isuri, n’ibiti by’imbuto n’amashyamba ku butaka bwahujwe.
Hasubiranyijwe icyogogo cy’Umugezi w’Umuvumba n’imisozi yari yangiritse, hubakwa inzu z’abaturage, amavomero, hanatangizwa amatsinda y’ubwizigame no guteza imbere amakoperative.
Jean Marie Vianney Minani, umuhinzi w’imyaka 59 wo mu Kagari ka Nyaruka, yemeza ko mbere imvura yagwaga igatwara imyaka n’ubutaka.
Ati:“Ariko kuva Green Gicumbi yaza, n’iyo imvura yagwa idasiba nta kibazo tugira kuko batweretse uko duhinga, baduha ifumbire kandi banaduhaye akazi.”
Nyiramana Odette avuga ko guhugurwa no gukoresha imbuto nziza, gutera ku murongo no kwita ku kurwanya isuri, byatumye umusaruro wiyongera
Ati: “Ubu nsagurira isoko, nishyurira abana amashuri, ndetse nkishyura mituweli ku gihe.”
Yongeraho ko ubushobozi yakuye mu musaruro bwatumye yigurira amatungo magufi, ndetse abasha no kwizigamira.
Kagenza Jean Marie, Umuyobozi w’Umushinga wa Green Gicumbi, avuga ko ibikorwa byagezweho bifite agaciro gakomeye.
Ati:”Iyo umuntu agize uruhare mu bimukorerwa, bimuhesha icyizere ko bizaramba. Iyo asobanukiwe ko ari ibye, ntabwo asabwa guhora akangurirwa kubibungabunga, ahubwo abibyaza umusaruro ku bushake bwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Emmanuel Nzabonimpa, avuga ko ubufatanye n’abaturage ari ingenzi mu kurinda ibikorwa bya Green Gicumbi, kugira ngo bizagirire akamaro n’abazabakomokaho.
Ati: “Uyu mushinga wagize umwihariko wo kuba ibikorwa byinshi byakozwe biri ahanini mu maboko y’amakoperative. Icyo uyu mushinga wakoze ni ukugira uruhare mu kurema ayo matsinda, kandi kugeza ubu amenshi muri yo afite ubuzima gatozi.”
Yongeraho ko abaturage bahuguwe, bafite ubumenyi, ndetse banazamuye imyumvire yabo ku buryo bugaragara.
Mu myaka irenga itanu umushinga wa Green Gicumbi umaze ushyirwa mu bikorwa, abaturage ibihumbi 45 batuye aka karere bahawe akazi.









NDEKEZI JOHNSON
UMUSEKE.RW i Gicumbi


