Nyuma yo gutsinda Police HC mu buryo bugoranye, ikipe ya Equity Bank HC yo muri Kenya, ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa Mpuzamahanga rya Handball ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994, mu gihe mu cyiciro cy’abagore, igikombe cyasigaye mu Rwanda cyegukanywe na Gorillas HC yatsinze UPDF HC yo muri Kenya.
Guhera ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 1 Kamena 2025, mu Rwanda haberaga irushanwa Mpuzamahanga rya Handball ryo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994. Irushanwa ry’uyu mwaka, ryari ryitabiriwe n’amakipe 18 yo mu bihugu bine birimo u Rwanda rwaryakiriye, Uganda, Kenya na Tanzania.
Mu cyiciro cy’abagore, hari hitabiriye amakipe umunani yari yagabanyijwe mu matsinda abiri rimwe rigizwe n’amakipe ane mu gihe muri basaza ba bo ho hari hitabiriye amakipe 10 yari yagabanyijwe mu matsinda abiri.
Ku wa 31 Gicurasi 2025, habanje kuba imikino y’amajonjora n’iya ¼, mu gihe bucyeye ku wa 1 Kamena habaye imikino ya ½ n’iya nyuma isoza irushanwa. Iya ½ yatangiye mbere tya Saa sita mu gihe iya nyuma yakinwe ku gicamunsi.
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Equity Bank HC yabanje gusezerera APR HC yari mu zihagarariye u Rwanda nyuma yo kuyitsinda ibitego 32-27, mu gihe Police HC yo yari yasezereye UPDF HC yo muri Uganda iyitsinze ibitego 41-32.
Mu mukino wa nyuma wahuje aya makipe yombi, wagaragayemo urwego rwa Handball rushimishije ndetse abarebye umukino bahamya ko barebye umukino w’amakipe akomeye muri aka Akarere.
Mu buryo bugoranye, Equity Bank HC yatsinze Police HC ibitego 28-26, ihita yegukana igikombe cy’irushanwa ry’uyu mwaka. Mu cyiciro cy’abagore, Gorillas HC yari mu zihagarariye u Rwanda, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 44-36 UPDF HC yo muri Uganda.
Umwanya wa Gatatu mu Bagore, wegukanywe na UR-Huye nyuma yo gutsinda JKT yo muri Tanzania ibitego 20-18. Mu Bagabo, APR HC ni yo yabaye iya Gatatu nyuma yo gutsinda UPDF HC yo muri Uganda ibitego 33-26.
Mu irushanwa ry’uyu mwaka, hagiye hahembwa umukinnyi wabaga yitwaye neza ku mukino (Player of the game). Irushanwa ry’umwaka ushize, ryari ryegukanywe na APR HC mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu bagore n’ubundi ryari ryegukanywe na Gorillas HC yongeye kuba iya mbere.











UMUSEKE.RW


