U Rwanda na Kazakhstan byasinyanye amasezerano akomeye

MUGIRANEZA THIERRY
2 Min Read
Perezida Kagame na Perezida wa Kazakhstan

U Rwanda na Kazakhstan, byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’ubujyanama muri Diplomasi, uburezi, bucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.

Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, mu ruzindiko Perezida Kagame yagiriraga muri iki gihugu giherereye muri Aziya yo Hagati.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan cyabereye mu muhezo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Kazakhstan, byatangaje ko ibi biganiro, byibanze ku ntego zihuriweho mu kugera ku iterambere rirambye.

Nyuma Abakuru b’ibihugu bakurikiye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Abaminisitiri bahagarariye u Rwanda na Kazakhstan, yo guteza imbere ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi n’ubujyaa muri Diplomasi.

Mu kiganiro cyabahuje n’abanyamakuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimira gukorana na Kazakhstan.

Yagize ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti. Mu Rwanda, tuzi ko iterambere ryubakira ku miyoborere myiza no gukorana n’abafatanyabikorwa bakwiye. Ni yo mpamvu turi hano.”

Perezida Kagame yavuze ko Kazakhstan yateye intambwe zigaragara mu iterambere, kandi ko ikomeje kugira uruhare rwubaka ku Isi, asobanura ko byakozwe n’imiyoborere myiza ya Tokayev n’umuhate w’abaturage b’iki gihugu.

Ati “Ibi byagizwemo uruhare n’ubuyobozi bwanyu ndetse n’umuhate w’abaturage ba Kazakhstan, Bwana Perezida.”

Perezida Tokayev nawe yashimangiye ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa bizewe, ko kandi barajwe ishinga no gukomeza ubufatanye.

Ati “Dufata u Rwanda nk’umwe mu bafatanyabikorwa bizewe muri Afurika kandi dushaka kongerera imbaraga ubufatanye bwacu. Inama y’uyu ifite igisobanuro gikomeye. Mu biganiro byo kongerera imbaraga ubufatanye, twagiranye amasezerano arimo ayo gukomeza ibiganiro bya politiki.”

Mu gusoza uruzinduko rwe muri Kazakhstan Perezida Kagame yasuye Ikigo cy’icyo Gihugu gishinzwe ibijyanye n’isanzure.

Yeretswe imikorere yacyo, anareba ahari amahirwe y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’isanzure.

Perezida Kagame na Perezida wa Kazakhstan

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *