Urukiko rw’ubujurire i Paris mu Bufaransa rwatangaje ko nta perereza rishya rizakorwa ku birego bishinjwa Agathe Habyarimana by’ubufatanyacyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu .
Uru rukiko rwatangaje uyu mwanzuro warwo ku wa gatatu nyuma y’iminota micye abacamanza bateranye bakanga ubusabe bwa parike bwo kumuburanisha.
Parike ishobora kujuririra iki cyemezo, nk’uko bivugwa na Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI.
Agathe Kanziga yagiye akurikiranwa n’ubucamanza bw’Ubufaransa kuva mu 2008 nyuma y’ikirego cyatanzwe na Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), gusa kuva icyo gihe ntabwo arashyirwa mu rukiko ngo aburanishwe.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru, ni bwo byamenyekanye ko abacamanza bavuze ko Agathe “agaragara atari nk’uwakoze jenoside, ahubwo neza nk’uwahohotewe .
RFI ivuga ko umwanzuro wa burundu uzatangazwa n’abacamanza mu gihe cy’amezi atatu, niba hakorwa iperereza cyangwa nta rigomba kubaho ku birego ashinjwa. Ariko nubwo bimeze gutyo parike ishobora, ku nshuro ya kabiri, kujuririra nanone uru rukiko.
Me Philippe Meilhac wunganira Agathe Habyarimana yavuze ko aho bigana ari ugushyira iherezo burundu ku kugerageza gukurikirana mu nkiko umukiriya we.
RFI imusubiramo agira ati “Muri uku kumvwa, parike yagerageje guca amahame yose y’ubutabera itsimbarara mu rukiko ku busabe bwayo ko [Agathe] akurikiranwa. Ariko mu minota micye, urukiko rwatesheje agaciro ubwo busabe…
Rero, ntekereza ko uyu munsi, ndumva twafata itariki yo gutangaza [burundu] ko nta kumukurikirana kuzabaho nko mu kwezi kwa Kanama.
Meilhac avuga ko yizeye ko ubucamanza bw’Ubufaransa buzashimangira ko umukiriya we ari umwere, ko ahubwo ari we wakorewe icyaha aho kuba ari we uregwa.
Mu gihe umushinjacyaha yajuririra iki cyemezo cy’urukiko, azaba afite amezi atatu yo gutegura ubusabe bushya, nk’uko RFI ibivuga.
Agathe Habyarimana ubu aba mu Bufaransa nta byangombwa byo mu rwego rw’amategeko afite, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW


