Muhanga:  Bibutse abikorera bazize Jenoside baremera bamwe mu bayirokotse

Elisée MUHIZI
3 Min Read
Meya w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ashyikiriza Inka Nyiramariza Clotilde

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga(PSF) rwibutse abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata yo mu 1994 baremera bamwe mu baturage barokotse batishoboye.

Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yabanjirijwe no kuremera abaturage bane  barokotse batishoboye.

Nyiramariza Clotilde umwe mu barojwe Inka na PSF, avuga ko ashimishijwe no kongera korora kuko usibye kumwicira Umuryango abicanyi bamuririye Inka ntiyongera kunywa amata.

Ati “Ndashimira Umukuru w’Igihugu kuko niwe watangije gahunda yo koroza abanyarwanda, ndashimira kandi abikorera batumye ngiye kongera kunywa amata naherukaga kera.”

Perezida wa PSF wungurije mu Karere ka Muhanga, Twahirwa Jean Paul, avuga ko abikorera kuri ubu bashishikajwe n’ibikorwa biteza imbere abaturage by’umwihariko n’Igihugu muri rusange”

Twahirwa avuga ko bamwe mu bikorera ba mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo barashoye Imali zabo mu kurimbura bagenzi babo bo mu bwoko bw’abatutsi icyo gihe.

Ati “Ubutunzi abikorera bafite nyuma ya Jenoside barabukoresha mu guteza imbere Imibereho myiza y’abaturage niyo mpamvu bishyize hamwe bakaba boroje bamwe mu barokotse Jenoside batishoboye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline  avuga ko Inka PSF yoroje bamwe mu barokotse Jenoside ari igihango abazihawe bagiranye n’Urugaga rw’abikorera.

Yasabye aborojwe izo Nka kuzitaho no kuzifata neza kugira ngo nizororoka zizagere ku bandi baturage bagifite amikoro makeya.

Ati “Twihanganishije abarokotse, kandi turabizeza  ko muri iyi minsi 100 yahariwe Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi tuzakomeza kubaba hafi.”

Meya Kayitare yashimiye abikorera ku musanzu wo kubaka Igihugu bakomeje gutanga.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga Nshimiyimana Gilbert avuga ko iyo abikorera ba mbere no muri Jenoside yakorewe abatutsi bajya kugira umutima wo gukunda Igihugu, uyu munsi babaga bari gufatanya na bagenzi babo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu baha umubare munini w’abanyarwanda akazi.

Ati “PSF ku rwego rw’Igihugu iha akazi abakozi ku kigero cya 90%”

Nshimiyimana kandi avuga ko  abikorera kandi bafite uruhare mu Ngengo y’Imari ku ijanisha rya 60.

Nyuma yo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye bashyize indabyo ku Rwibutso ruruhukiyemo imibiri irenga 12000 y’abatutsi  bazize Jenoside mu basaga ibihumbi 50 byari bihahungiye.

Muri iki gikorwa hanavuzwe urutonde rw’abishe abatutsi rurangajwe imbere na Minisitiri Nzabonimana Callixte, Karamira Frodouard, Perezida Kayibanda Grégoire, Shingiro Mbonyumutwa na Kamali Isaac wari Umucuruzi ukomeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude na Biro ya PSF baha uwarokotse Jenoside Inka.
Ndagijimana Athanase umwe mu bikorera ashyikiriza uwarokotse Inka
Uhagarariye PSF ku rwego rw’Igihugu Mutagoma Félix asinya mu gitabo cy’amateka ya Jenoside
Visi Perezida wa PSF mu Karere ka Muhanga Twahirwa Jean Paul avuga ko abikorera bashishikajwe no guteza imbere Igihugu
Aborojwe Inka bahawe n’amasezerano y’ubwishingizi bw’amatungo yabo

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *